Rusizi: Imiryango 12 y’abacitse ku icumu yubakiwe amazu

Umushinga wa Compassion International (RWA543) wubakiye amazu 12 imiryango itishoboye yo mu Karere ka Rusizi, irimo n’iy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ni imwe mu mazu yubakiwe abatishoboye bo mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe
Iyi ni imwe mu mazu yubakiwe abatishoboye bo mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe

Bamwe mu baturage batagiraga aho baba bo mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe bishimiye ko babonye aho gutura kuko ngo bagendaga bacumbikirwa n’imiryango ariko bakaba bari bamaze kurambirwa.

Niyonkuru Christine, umwe mu barokotse Jenoside utishoboye wahawe inzu, yagize ati “Nari ncumbitse mu muryango nyuma y’uko mbuze ababyeyi muri Jenoside ariko nyogokuru wari uncumbikiye yaje gupfa, biba ngombwa ko iyo nzu bayishyira ku isoko, ariko ubu bampaye inzu yajye ndabishimira Imana.”

Niyoyita Marie na we avuga ko yari yarahuye n’akaga nyuma y’aho umugabo we amusigiye abana 6 atagira aho kuba kuko inzu yari afite yari yarashaje bikabije, basa n’ababa hanze ku buryo imvura yagwaga bakanyagirwa. Ubu arishimira ko yubakiwe inzu nziza yo kubamo.

Umwe mu barokotse Jenoside wahawe inzu yishimira ko yabonye aho kuba.
Umwe mu barokotse Jenoside wahawe inzu yishimira ko yabonye aho kuba.

Kinihira Hakiza, umuyobozi w’umushinga RWA 543 muri Paruwasi ya EPR - Kamembe, avuga ko bari bahangayikishijwe n’abantu batagira aho kuba ariko umuterankunga wabo, Compassion International, abafasha kubaka inzu 12 z’abatishoboye.

Yagize ati “Hari abantu benshi batari bafite aho kuba kandi wabareba ukabona bateye impuhwe kuko nta bandi bashoboraga kubagoboka, ariko twagize amahirwe umuterankunga wacu Compassion International badufasha amafaranga yo kubakira abantu 12.”

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kamembe, Alice Utamuriza, yashimiye abafatanyabikorwa b’akarere bo mu itorero rya EPR kuri iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye kubona amazu yo kubamo.

Umuyobozi w'umushinga RWA 543, avuga ko bari bahangayikishijwe n'abantu batagira aho kuba.
Umuyobozi w’umushinga RWA 543, avuga ko bari bahangayikishijwe n’abantu batagira aho kuba.

Utamuriza yasabye abahawe aya mazu kuyafata neza. Ati “Turabasaba kuzita kuri aya mazu mwubakiwe. Muzayiteho muyakorere isuku kandi ntituzumve ko hari uwayigurishije kuko nihagira ubikora azakurikiranwa.”

Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye bo mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe amazu 12 cyatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 24, aho buri nzu ibarirwa mu gaciro ka miliyoni ebyiri z’amanyarwanda.

Abubakiwe izi nzu, basabwe kuzifata neza.
Abubakiwe izi nzu, basabwe kuzifata neza.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka