Rusizi: Ntibagiterwa ubwoba no kuganira Ikinyarwanda bari muri Congo

Bamwe mu Banyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka Rusizi, bavuga ko batakigira ipfunwe ryo kuganira ururimi rw’Ikinyarwanda muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Ambukiranya imipaka bahamya ko amahoro ari kugenda agerwaho
Ambukiranya imipaka bahamya ko amahoro ari kugenda agerwaho

Ni mu gihe mu minsi yashize kuvuga Ikinyarwanda muri iki gihugu byafatwaga nka Kirazira ndetse bamwe bakaba babizira. Ibi ngo bikaba byarabangamiraga abaturage b’ibihugu byombi mu buryo bw’ubuhahirane kuko hari abagorwaga no kuvuga indimi zo mu kindi gihugu.

Karikumutima Daniel, umwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aganira na Kigali Today yagize ati” Hari igihe cyabayeho kuvuga Ikinyarwanda muri Conge byarabaye icyaha, ariko ubu byarahindutse nta pfunwe bikidutera kubera umubano wacu na Congo wifashe neza.”

Cyiruza Baremba nawe ni umucuruzi w’umukongomanikazi yagize ati” Ubu umunyarwanda avuze Ikinyarwanda muri Congo ntakibazo kubera ko abantu babaye bamwe. Ku bwanjye ibi bizamfasha kuko dukorana n’Abanyarwanda kandi tugakorana neza mu bufatanye, ayo niyo mahoro.”

Bamwe mu rubyiruko rwo muri ibi bihugu bashimangira ko amahoro ari kugenda atera intambwe muri ibi bihugu kuko ngo ntawe ushobora kubona mugenzi we agiye guhohoterwa mu gihugu cyabo ngo abirebere.

Dushimimana Valense ati” Muri ibi biganiro hari ubwo haba harimo Abakongomani n’Abarundi uwo muntu ashobora kuba yandengera mu gihe hari ushatse kundenganya ndi muri icyo gihugu nkuko nawe ari mu Rwanda habaye hari ugiye kumuhungabanya najye namurengera.”

Nyembo Pascar w’umunyekongo yungamo ati” kera aba congomani twageraga mu Rwanda ntitwisanzure neza ariko kuri none turahagera tukaganira neza bakatwumva ubu twavuga ngo turi mu muryango umwe ntavangura ry’ururimi cyangwa ubwoko turishyimye cyane.”

Urubyiruko ruvuga ko ntawugiterwa ipfunwe no kuvuga ururimi rwe yinjiye mu gihugu baturanye
Urubyiruko ruvuga ko ntawugiterwa ipfunwe no kuvuga ururimi rwe yinjiye mu gihugu baturanye

Pasiteri King Ngoma, umukozi w’umuryango La Benevolency, avuga ko ibiganiro byo gushakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari bimaze gutanga umusaruro ugaragara mu kugarura amahoro mu ri utu duce.

Mu myaka itatu ishize byari ikibazo mu buhahirane hagati ya Congo n’u Rwanda kubera ihohoterwa rimwe na rimwe ryakorerwaga abanyarwanda muri Congo, ariko ubu ngo byamaze gukemuka ubu umubano uratengamaye kandi n’ubuhahirane burushaho kumera neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

very nice news is full solutions trading

jean luc yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka