Rusizi: Ibura rya Sima ryahagaritse imirimo y’ubwubatsi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi, bari mu bikorwa by’imyubako zitandukanye, abacuruzi ndetse n’abandi babayeho kubwumusaruro wa sima y’uruganda rwa CIMERWA, baravuga ko bahangayikishijwe n’ibura ryayo kuko hashize ibyumweru bitatu yarabuze.

CIMERWA iri gutunganya ibyuma bizayifasha gutanga umusaruro ushimishije nyuma yo kumara igihe idakora sima
CIMERWA iri gutunganya ibyuma bizayifasha gutanga umusaruro ushimishije nyuma yo kumara igihe idakora sima

Buguru Davide ni umwe mubamaze Iminsi mu mirimo y’ubwubatsi ariko kubera ikibazo cy’ibura rya sima ibyo yakoraga ngo byabaye ipfabusa.

Yagize ati” Abantu benshi twari dufite gahunda kubaka, isima twarayibuze n’abatangiye ama Fondasiyo imvura yarabyangije. Iyo tubajije abacuruzi nabo batubwira ko nabo bahebye batayiheruka.”

Sinzabakwira Leonard yungamo ati” Tumaze igihe hafi amezi abiri nta sima dufite. Batubwiye ko uruganda rwari rwagize ikibazo nyuma yaho batwizeza ko gikemuka vuba , ariko twarategereje amaso ahera mu kirere.”

Kurundi ruhande abaturage bavuga ko ibura rya Sima ryahungabanyije imibereho yabo kuko ariho bakuraga ikibatunga n’imiryango yabo.

Furaha Eugene ati” Aha tuhacungira akazi, umuntu iyo aguze agasima turakikorera kugira ngo tubone ikidutunga. Natwe ubu ni ugutoragura impande n’impande ingaruka ni iyi nzara dufite muri ikigihe.”

Umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA Bhekizitha w . Mthembu, avuga ko kubura kwa Sima byatewe na bimwe mu byuma by’uruganda byari byangiritse biba ngombwa ko babanza kubisimbuza ibindi.

Akomeza kuvuga ko bagerageje kwihutisha imirimo kuburyo akazi kari gukorwa mu mezi 5 kakozwe iminsi 26 gusa aha akaba yizeza abakiriya babo ko hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu sima izaba yongeye kuboneka kubayifuza bose.

Yagize ati” kubera bya byumweru bibiri cyangwa bitatu twamaze turi gusana, hari ama komande menshi dukeneye gukura munzira tukaba twihaye ibyumweru bibiri cyangwa bitatu bizajya kurangira tuzineza ko isima ahantu hose yahageze.”

Umuyobozi w'uruganda rwa CIMERWA Bhekizitha w . Mthembu avuga ko uruganda rwongeye gukora
Umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA Bhekizitha w . Mthembu avuga ko uruganda rwongeye gukora

Gusimbuza ibi byuma by’uruganda rwa CIMERWAbyari byangiritse birangiye bitwaye asaga miliyoni 3 z’amadorali y’amerika. Cyakora ngo bizatuma umusaruro babonaga wiyongeraho 30% .

Nubwo sima yari yabaye nkeya ku isoko uru ruganda rwihanangirije abacuruzi bazamura ibiciro bya sima uko bishakiye aho rusobanura ko uzabifatirwamo azahagarikwa mu bucuruzi bwa sima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jyewe mbona bikabije cyanee.Nabwo ari rusizi gusa mwayibuze ahubwo ni heshi mugihugu.Ariko se byibuze iyo cimerwa yaburaga kotwabonaga izindi zivuye mubindi bihugu ?byo byagenze bite?Jyewe mfite impungenge kugaciro kifaranga ryacu.Aba bishinzwe basobanura gute ukuntu muri 2006;1kg cyibirayi cyaguraga 60 fr,Ubu kikaba kimaze iminsi gikabakaba 300frw.Muri uwo mwaka wa2006,1kg cy’ibishyimbo cyari 200 fr,none kimaze iminsi gikabakaba 600frw murino minsi..Mumyaka itanu gusa,1€ ryavunjaga hasi 600frw,nonenubu ryarengeje 1000frw.Izoningero zimwe gusa.Namwe mufite izindi.Amafaranga yacu ari gusatira amazaires!!?cyangwa?Hakorweki?

Hagen yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka