Rusizi: Ba Malayika murinzi barifuza kwegurirwa burundu abana baragijwe

Ababyeyi barera abana bahoze barererwa mu bigo by’impfubyi barasaba ko abana bafite babandikwaho mu bitabo by’irangamimerere, bakababera ababyeyi babo mu buryo bwa burundu.

Ba Marayika murinzi barifuza ko abana bakuye mu bigo by'imfubyi babegukana ku buryo bwa burundu
Ba Marayika murinzi barifuza ko abana bakuye mu bigo by’imfubyi babegukana ku buryo bwa burundu

Ibi ngo bigamije gukura aba bana mu gihirahiro cyo kumva ko badafite ababyeyi no guhezwa ku mitungo y’ababarera bazwi ku izina rya Marayika murinzi.

Aba babyeyi bavuga ko aba bana baba baremeye kubakira mu miryango kuko babafata nk’abana babo, bakaba bifuza ko bandikwa kugira ngo bagire uburenganzira bungana n’ubwabandi bana cyane cyane ku mitungo y’ababyeyi babarera.

Umubyeyi Niyonzima Thomas yagize ati” Nabaye mu buzima butari bwiza cyane, nugarijwe n’ubukene no kwiga mfashwa, bituma njye ngira umutwaro wo kumva ko mbonye umuntu ubabaye namufasha”.

Arongera ati” Umwana nakiriye mufasha nk’uko mfasha uwanjye, mu bushobozi nzaba mfite bwose yaba na Kaminuza nzamurihira.”

Ingabire Aline ni umwe mu bana barererwa mu muryango avuga ko akiri mu kigo imibereho ye yasaga n’imufunze kuko atabashaga kwisanzura ariko kuva aho agereye mu muryango umurera, ngo yarabohotse ndetse avuga ko yiteguye ko abamurera bazamubera ababyeyi ba burundu.

Ati” Nkiba mu kigo cya Rusayo sinabashaga kuba nakwigurira umwenda mwiza cyangwa gutunga telefoni nshaka, ariko mu muryango ho bagerageza kubinkorera byose.

Uyu muryango mbamo nta kibazo cyawo ndawishimiye mbafata nk’ababyeyi banjye, mbese ntanakimwe nabura bahari bagerageza kumfasha.”

Mutuyimana Celestin aravuga ko kwegurirwa abana ku buryo bwa burundu bitangwa n'urukiko
Mutuyimana Celestin aravuga ko kwegurirwa abana ku buryo bwa burundu bitangwa n’urukiko

Nubwo ba Marayika murinzi bafata abana bakabarera nk’ababo ndetse bakaba bifuza kubegukana burundu hari ibyo basabwa kubahiriza kugira ngo bagirwe ababo.

Celestin Mutuyimana, umukozi w’umuryango Hope and homes for children yagize ati” kugira ngo umwana yitwe uwawe utaramubyaye bisaba ko ukora inyandiko isaba ko uwo mwana yaba uwawe mu buryo bwa burundu.

Nyuma y’iyo nyandiko wuzuza ibyangombwa byose bisabwa n’amategeko ugafata izo mpapuro ukazijyana mu rukiko rw’ibanze kugira ngo habeho ikirego, urukiko rukaba ari rwo rwemeza ko uwo mwana abaye uwawe burundu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka