Rusizi: Abikorera biyemeje kwishyira hamwe bakavugurura umujyi

Abikorera bo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bagiye kwishyira hamwe kugira ngo bubake umujyi w’ako karere, bagendeye ku gishushanyo mbonera.

Aho ni mu mujyi rwagati w'Akarere ka Rusizi mu mazu akorerwamo ubucuruzi.
Aho ni mu mujyi rwagati w’Akarere ka Rusizi mu mazu akorerwamo ubucuruzi.

Nyuma y’aho hemejwe ko ako karere kajya mu mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali, abikorera bavuga ko bagiye kwishyira hamwe bakubaka umujyi mushya kuko ngo basanga barasigaye inyuma ugereranyije n’aho indi mijyi y’uturere igeze.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rusizi, Ngabonziza Jean Bosco, avuga ko bagomba guhindura akarere kabo, imyubakire y’akajagari igakurwaho ngo kuko hakigaragara amazu ashaje yo mu gihe cy’Abarabu agikorerwamo.

Yagize ati “Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Rusizi ni inzozi zo mu gihe kiri imbere ariko zigomba gushyirwa mu bikorwa. Tugomba kurotora izo nzozi, abantu bakishyira hamwe, ziriya nzu zishaje zikavaho. Hari amazu yo mu gihe cy’Abarabu abacuruzi bagikoreramo, igihe kirageze ngo dukore.”

Amazu menshi yo mu mujyi wa Rusizi arashaje.
Amazu menshi yo mu mujyi wa Rusizi arashaje.

Bamwe mu bikorera bavuze ko basobanukiwe uburyo bagomba gukuraho imbogamizi zatumaga badashyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi, aho abenshi bumvaga ko bizakorwa n’abahafite amazu kandi badashoboye kuzamura amazu yifuzwa.

Mugabushaka Joseph avuga ko basobanuriwe ko abatishoboye bazajya bumvikana n’abishoboye, bityo uwishoboye azamure inzu ifite amagorofa menshi, agire umuryango aha nyir’ikibanza bitewe n’ubwumvikane bagiranye kandi buri wese ahabwe ibyangombwa by’ubutaka.

Yagize ati “Abantu bumvaga ko ibintu birebwa n’abahafite amazu ariko ubu noneho bumvise ko abantu bazishyira hamwe, ufite ubushobozi akubaka mu kibanza cy’udafite ubushobozi ariko akagira uruhare rwe amuha ku buryo bose bagira ibyangombwa by’ubutaka bari mu nzu imwe.”

Abenshi muri ba nyir'amazu ashaje ngo nta bushobozi bwo kuyavugurura bafite.
Abenshi muri ba nyir’amazu ashaje ngo nta bushobozi bwo kuyavugurura bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ntivuguruzwa Gervais, avuga ko uyu mujyi wa Rusizi ukiri inyuma mu muvuduko w’iterambere, bityo agasaba ko ubuyobozi bwa Leta n’abikorera bashyira hamwe kugira ngo bahindure isura y’umujyi w’akarere.

Yagize ati “Dukunda gukora ingendo zijya Kigali n’ahandi ariko ntiwakora izo ngendo utarakanura amaso ngo urebe i Nyamagabe uko hameze, utarareba Huye, utarareba Ruhango na Muhanga na Kigali. umuvuduko turiho ni muto cyane ugereranyije n’uwo dutegerejweho.”

Amwe mu mazu atuwemo mu mujyi rwagati asakaje ibisate by'ingunguru.
Amwe mu mazu atuwemo mu mujyi rwagati asakaje ibisate by’ingunguru.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibiteketezo byanyu nibyagitore
Imana ibibafashe,bitabaye ibyo izo nyubaka zishaje ziabashebeje
Kandi bashoramari dufite bombers mugihugu ara baruzlsizi
Ni mukomere

Joseph yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka