Rusizi: Abanyeshuri babuze uko bataha kubera ko imodoka zafashwe

Abanyeshuri biga mu bigo byo mu karere ka Rusizi bataha mu bindi bice by’igihugu babuze uko bataha kubera ko Police yafashe imodoka zidafite icyuma kigabanya umuvuduko.

Abanyeshuri ba Rusizi babuze imodoka zibatahana
Abanyeshuri ba Rusizi babuze imodoka zibatahana

Iki kibazo cyatumye imodoka zicyura abanyeshuri ziba nkeya bituma abanyeshuri benshi babura uko bataha, abenshi bicaye muri Gare ya Rusizi kuva saa mbiri za mugitondo.

Ibi byanatumye imodoka nkeya zifite icyuma kigabanya umuvuduko (Speed Governor) zizamura ibiciro bituma bamwe babura amatiki.

Umutoni Esther yagize ati” kuva saa mbiri ndi muri gare nayobewe uko biri bugende, ubwo baraducungira umutekano turare hano burije.

Kubera imodoka nkeya ibiciro badutwariraga kuva hano kugera Bugarama byazamutse biva ku gihumbi none bigera ku bihumbi bibiri, kandi ntayo dufite.”

Mugisha Pascal yunzemo ati” kuva saa mbiri turaha inzara yatwishe kandi kugeza ubu ntacyizere cyo gutaha dufite.”

Twagerageje kubaza urwego rwa Police rushinzwe umutekano wo mu muhanda batubwira ko icyo kibazo kitabareba ko tugomba kukibaza RURA, nayo tuyibajije ivuga ko ari Police yafunze ibinyabiziga.

Ababura uko bataha Akarere karabacumbikira
Ababura uko bataha Akarere karabacumbikira

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yavuze ko Police yababwiye ko hari gahunda yo gusuzuma imodoka zose zitwara abagenzi ko zujuje ibijyanye n’amabwiriza agenga ibinyabiziga cyane ibijyanye (Speed Governor).

Akomeza avuga ko byahuye n’uko abanyeshuri bari gutaha gusa ngo babijeje ko bose bari butahe hagira ababura uko bataha bagacumbikirwa n’akarere.

Ati” muri iki gitondo twamenyeshejwe na Police ko hari gahunda yo gusuzuma imodoka zose zitwara abagenzi, byahuye n’uko abanyeshuri bari gutaha ariko batwijeje ko abanyeshuri bose baza gutaha.”

Akomez agira ati” nihagira abana babura uburyo bwo gutaha ku masaha akuze ni inshingano zacu nk’ubuyobozi turareba uburyo tubacumbikira bazatahe ejo ariko bagende mu modoka zujuje ibyangombwa hato hatagira umwana wahura n’impanuka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka