Rusizi : Abagizi ba nabi bitwaje imbunda bishe babiri bahungira i Burundi

Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017, Abagizi ba nabi bitwaje imbunda, bateye mu Karere ka Rusizi , mu Murenge wa Bugarama, Akagali ka Ryankana mu Mudugudu wa Kabuga, bica abantu babiri banakomeretsa bikomeye undi.

Aba bagizi ba nabi bataramenyekana, ngo bahise bahungira mu Gihugu cy’uburundi nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Harerima Frederic Uyobora Akarere ka Rusizi yasabye abaturage gukaza amarondo mu Rwego rwo gukumira abagizi ba nabi
Harerima Frederic Uyobora Akarere ka Rusizi yasabye abaturage gukaza amarondo mu Rwego rwo gukumira abagizi ba nabi

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda RDF, Lt Col Rene Ngendahimana, ryatangaje ko abishwe n’aba bagizi ba nabi ari Manirafasha Benjamin na Ntabanganyimana Jerome, uwakomerekejwe n’iki gitero akaba ari Ndikuryayo Said.

Abaturage bo muri aka gace baganira na Kigalitoday, batangaje ko aba bagizi ba nabi ngo bahuye n’abanyerondo bakabasaba ibyangombwa, aho kubibaha bagatangira kubarasa, nyuma bagahita bahungira i Burundi.

Aba baturage kandi batangaje ko aba bagizi ba nabi basize bimwe mu bimenyetso n’ibirango by’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’Uburundi.

Lt Col Ngendahimana muri iri tangazo, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugirango, aba bagizi ba nabi bamenyekane bazaryozwe ubu bwicanyi.

Lt Col Rene Ngendahimana uvugira RDF yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo aba bagizi ba nabi bavumburwe
Lt Col Rene Ngendahimana uvugira RDF yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo aba bagizi ba nabi bavumburwe

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yihanganishije abaturage baburiye ababo muri iki gitero , abasaba kurushaho kuba maso no gukaza amarondo, kugira ngo babashe guhashya aba bagizi ba nabi.

Si ubwa mbere abagizi ba nabi bitwaje imbunda baturutse mu Burundi bagatera abanyarwanda baturiye umupaka uhana imbibi n’iki gihugu.Akenshi ngo babaga baje kwiba imyaka n’amatungo, rimwe na rimwe bagasiga bakomerekeje abo baje kwiba.

Aka kobo aba bagizi ba nabi bacukuye baketse ko baba basize batezemo igisasu
Aka kobo aba bagizi ba nabi bacukuye baketse ko baba basize batezemo igisasu
Aba bagizi ba nabi bari bitwaje n'amapine aho bari banafite gahunda yo kugira abo batwikira amazu
Aba bagizi ba nabi bari bitwaje n’amapine aho bari banafite gahunda yo kugira abo batwikira amazu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nibakomeze badushotore baZahabonera isomo URWANDA si wabo bica abaturage babo uko bishakiye.

marc yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ababuze ababo mwihangane ,abobagizi banabi bashakishwe kuko bahanwe byintangarugero kuvogera ubusugire by’igihugu cyacu nukudukora mujisho.kandi ntituzabyihamgamira.

marc yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

rwose iperereza rikorwe neza abobanya byaha bafatwe kuko bishe inzirakarengane turashimira ubuyobozi kuko butugeraho karebitaracika murakoze

mbazumutima theophile yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ba Nyakwigendera Imana ibakire mu bayo ariko na none Abantu bumva bahungabanya umutekano wacu bamenyeko inzego ziducungira umutekano zitazabihanganira na gato. Kd umena amaraso yanbantu iteka azamugaruka Twizeye ingabo zacu RDF ndetse na Police yacu Erega tutibagiwe na DASSO nabo baraturinda.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Turashimira Leta Y,uRwanda cyanecyane RDF kubera akazi keza bakorana ubwitange n,umurava.ababuze ababo ni mwihangane

MSAMIATI yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

agombagufashwa

tuyishime emanuel yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

nagomba gufashwa nabakire

emanuel yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

nagomba gufashwa nabakire

emanuel yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka