Rusizi: Abafatanyabikorwa bimwa umwanya mu mitegurire y’ibikorerwa mu karere

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’iterambere ry’Akarere ka Rusizi JADF Isonga, bavuga ko batagira uruhare mu igenamigambi ry’ibikorerwa mu karere kabo.

Abafanyabikorwa b'Akarere ka Rusizi basaba ko bajya bagezwaho igenamigambi ry'ibikorwa by'Akarere bitaragezwa ku rwego rw'igihugu
Abafanyabikorwa b’Akarere ka Rusizi basaba ko bajya bagezwaho igenamigambi ry’ibikorwa by’Akarere bitaragezwa ku rwego rw’igihugu

Aba bafatanya bikorwa ngo ntibahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ubugororangingo, mbere y’uko ibiteganywa gukorerwa abaturage muri aka karere bigezwa mu nzego nkuru z’igihugu.

Ibi babivugiye mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere, aho ubuyobozi bwabagaragarizaga gahunda y’igenamigambi y’imyaka itandatu y’iterambere ry’akarere, nka bamwe bagira uruhare rukomeye mu bikorwa biteza akarere imbere.

Aba bafatanyabikorwa basobanura ko kudatwara ibitekerezo byabo mu igenamigambi bidindiza akarere n’abaturage muri rusange kuko baba batazi ibibakorerwa ngo babitangeho ibitekerezo.

Ndayisabye Adalbert, yagize ati” Mfashe urugero muri iki kiganiro cya gahunda y’igenamigambi y’imyaka 6 iri imbere twaje dusa n’abatangiye gutanga ibitekerezo kandi twaragombye kuba twarabitanze mbere bitarajya muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.”

Karuhije Theoneste yungamo ati” Ubundi bakagombye kujya bakora igenamigambi mbere bakaritwohereza tukaritekerezaho, noneho mu nama tujemo tugahuza byabitekerezo, noneho tugakora igenamigambi ririmo ibitekerezo koko bivuye mu baturage.”

Akomeza agira ati” Iyo bigeze muri Minisiteri y’imari itangira gushyiramo ingengo y’imari. Icyo gihe iyo igitekerezo kije nyuma nibwira ko hari igihe kidashobora kwemerwa ugasanga kiratakaye kandi wenda gifitiye abaturage akamaro. Ingaruka bigira nuko ibigerwaho biba bitavuye mu baturage.”

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi avuga ko hakiri umwanya wo gutanga ibitekerezo mu igenamigambi
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko hakiri umwanya wo gutanga ibitekerezo mu igenamigambi

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harelimana Frederic, avuga ko kuba barajyanye igenamigambi ry’agateganyo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, bitavuze ko bataritangaho ibitekerezo, kuko riba ritaremezwa n’inama njyanama, agasobanura ko hakiri umwanya wo gutanga ibitekerezo.”

Ati” Kuba Inama Njyanama itaremeza iri Genamigambi bivuga ko tuba tugifite ubwinyagamburiro bwo kugira icyo twakongeramo.”

Akomeza agira ati” Impamvu twaryohereje muri Minecofin ni ukugira ngo na yo irebe ibitekerezo byacu, nabo bagire ibindi bishya bashyiramo bitewe n’icyerekezo cy’igihugu cyangwa se umurongo mugari mpuzamahanga cyangwa mu karere turimo.”

Muri iri genamigambi ry’imyaka 6 iri imbere ry’Akarere ka Rusizi ryiganjemo ibikorwa remezo bijyanye no kunoza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Rusizi nk’umwe mu mijyi 6 izunganira umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mu karere ka Rusizi hari umuhanda umwe Kamembe -Bugarama iyindi ni urukozasoni!!abakirwara amavunja si n’abana n’abagore barayarwara.kuki nta bikorwa remezo tugira ??

Glorious yanditse ku itariki ya: 28-04-2018  →  Musubize

Aka karere nkavukamo nubwo ntagatuyemo ariko icyo nasaba ni ukukayoboza umuyobozi utakavukamo.Kuko abayobozi baho bakora ibyo bishakiye ngaho gutanga service mbi,natangajwe ni uburyo twagiye gukora internship kuri office ya kariya karere baradukumira muri staff umuyobozi wa good governance yadusabye kujya twitabira staff kuko aritwe bayobozi b’ejo ngo turebe ibibazo bihaboneka tugezeyo baratwirukana baduheza mu mabiro yabo mu rwego rwo guhishira ibyo bakora bidahwitse.Biragoye ko aka Karere kazatera imbere kuko abenshi tukavukamo ntituhaba kubera kutaduha umwanya ngo tuvuge ibitagenda.HE afite akazi gakomeye kuko hari abantu batarahindura imyumvire theories bagenderaho nk’abayobozi sinzi ishuri bazizemo rwose.bayobozi ba Rusizi mushatse mwakikosora inda nini yishe uwaramye.

Glorious yanditse ku itariki ya: 28-04-2018  →  Musubize

Nyiri urwo rwagwa yitwa yitwa Gerome ,ndamuzi yize Vet,i busogo,yari umutekamitwe kuva akiga hano,abanyaruhengeri baramunaniye yisubirira iwabo gutuburira abashi,none ndumva nabo bamuvumbuye mwa.

Gikosi yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Ariko urwo rwagwa rwaho Nkungu abantu birahira rumeze rute?,ko babivuze kuva kera se nta police ihaba narumiwe da cg ni byabindi usanga uruganda ari urwa gitifu mukaba musakuriza ubusa,

Davide yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Iyo nzoga ndayizi bayita kirabiranya abandi ngo ni injerome aho Nkungu narahabaye,nanjye nayinyoye ho nuburozi si inzoga,ikibabaje nuko icuruzwa abayobozi baho barebera,izabamara ho abantu dore aho ndi aha nabo kandi umenya bayinywa ho sha

[email protected] yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Akrere kacu ka Rusizi karangiritse pe,niba ari uko ari Kure abayobozi bacu bikorera ubucuruzi,ntibakurikirane ibyabaturage,ibiyobyabwenge byiganjemo urwagwa rwurukorano ruva mu murenge wa Nkungu na za nyakabuye bigiye kutumaraho abantu,abayobozi barebera nandi manyanga menshi yewe ahaaaaa

Djuma yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka