Rulindo: Bashukishwa icyayi n’amandazi bagaterwa inda z’imburagihe

Ubushakashatsi bwakozwe n’Akarere ka Rulindo bugaragaza ko abana 170 bo muri aka Karere batujuje imyaka 18, batewe inda imburagihe.

Gasanganwa Marie Claire avuga ko Ubushakashatsi bwakozwe n'Akarere ka Rulindo, bugaragaza ko abana 170 batujuje imyaka 18, batewe inda z'imburagihe.
Gasanganwa Marie Claire avuga ko Ubushakashatsi bwakozwe n’Akarere ka Rulindo, bugaragaza ko abana 170 batujuje imyaka 18, batewe inda z’imburagihe.

Abaturage bo muri aka Karere bavuga ko icyihishe inyuma y’uko gutwita imburagihe ari ibishuko by’ abahinzi b’icyayi, ndetse n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera muri aka Karere.

Iyakaremye Claude w’imyaka 61 utuye mu Murenge wa Kisaro, agira ati “Aba bakozi bashukisha abana icyayi n’amandazi, bikarangira babasambanyije bakabatera inda”.

Mukamwambutsa Viviane na we wo muri aka gace, avuga ko n’ikinyabupfura cy’abana cyabaye gike, ku buryo batacyumvira ababyeyi ahubwo bumvira abahisi n’abagenzi babaganisha mu bishuko.

Ati “Birababaza kuba warikokoye ugashaka udufaranga ngo wishyurire umwana ishuri, ejo ukabona aje ahetse inda. Wumva ubuze aho ugana,ukemera urwaje”.

Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko ubu bushakashatsi bugikomeza bwakorewe mu mirenge 17 igize aka Karere, bukavuga ko buhangayikishijwe nuko, iyi mibare ishobora kwiyongera.

Gasanganwa Marie Claire Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka Karere agira ati “Turacyakomeje ubushakashatsi, gusa nyuma yabwo tuzatangiza ubukangura mbaga dufata ingamba kuri iki kibazo”.

Abana bahuye n’iki kibazo bagira inama bagenzi babo zo kwirinda bahakanira ababashuka.

Umwe muri bo, utivuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Bakobwa bagenzi banjye, njye nashutswe n’umuntu nisanga natwaye inda ntaruzuza imyak 18.
Nimwirinde bariya bantu bo mu dusantire babashukisha amandazi n’icyayi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nihashakirwe umuti wicyakorwa kuk irintaterambere ryabaririmo bashiki bacu bariguterwa inda zitateguwe. murakoze

Pierre UWISHINGIWENIMANA yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

abo bayobozi nibafatire ingamba abo bamucutse umumpe naho nibahugira mubushakashatsi gusa bashiduka baziteye nabandi benshi

Andrew yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

Ibi se babyita gushukishwa iki cg kiriya cyangwa ahubwo byitwa gusambanya abana ku gahato. Ababikora ndabavumye isi n’amateka bizabihakane.

mami yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka