Rukundo Yasiri yahesheje ishuri yigamo amazi meza

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakora mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, bagejeje amazi meza ku kigo cy’amashuri abanza cya Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo.

Aba banyeshuri bo ku ishuri rya Rugarama ngo ntibazongera kunywa amazi mabi abatera indwara
Aba banyeshuri bo ku ishuri rya Rugarama ngo ntibazongera kunywa amazi mabi abatera indwara

Iki gikorwa cyatwaye asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ngo ni kimwe mu bikorwa aba banyamurwango bari gukora, bijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ubayeho.

Iki kigo cy’amashuri abanza cya Rugarama kigaho abanyeshuri basaga 1200. Cyatoranijwe n’aba banyamuryango bitewe n’umwe mu bana bakigaho witwa Rukundo Yasiri wagaragaye ari gusana itiyo y’amazi.

Nyuma yo kugaragara asana itiyo y’amazi WASAC yamugeneye igihembo cya 1000000Frw, ije kuyamuhera ku ishuri isanga banakoresha amazi y’imvura, bituma batekereza kuzabagezaho amazi meza.

Rukundo Yasiri ubwo yasanaga itiyo y'amazi
Rukundo Yasiri ubwo yasanaga itiyo y’amazi

Aya mazi aba banyeshuri bagejejweho n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ngo azabarinda indwara zirimo inkorora n’inzoka baterwaga n’amazi y’imvura bakoreshaga.

Mukanyandwi Nadine umunyeshuri mu mwaka wa gatanu, avuga ko ubusanzwe bakoreshaga amazi y’imvura.

Mukanyandwi Nadine yagize ati” Iyo imvura yabaga itaguye twigiraga mu mwanda, inyota yatwica tukayanywa bikatuviramo kurwara indwara zirimo ibicurane, inkorora n’inzoka, ariko ubu ntibizasubira turishimye.”

Uretse abanyeshuri, aya mazi azanavomwa n’abatuye mu kagari ka Gasharu bavuga ko bavomaga kure, kandi amazi akabona ufite imbaraga ku buryo aho bavomaga bari barahise mukubite umwice.

Mbere bakoreshaga amazi y'imvura yajyaga muri ibi bigega
Mbere bakoreshaga amazi y’imvura yajyaga muri ibi bigega

Umuyobozi wa WASAC, Eng Muzora Aime avuga ko igikorwa bakoze, kitakozwe na WASAC nk’ikigo ahubwo ngo n’icy’abanyamuryango ba FPR inkotanyi bakora muri WASAC.

Ati “Wasac niyo yari yasezeranyije amazi iki kigo ndetse n’abagituriye, ariko amafaranga yagikoze ntabwo ari aya WASAC ahubwo ni amafaranga yakusanyijwe n’abanyamuryango 609 ba FPR Inkotanyi bakora muri iki kigo.”

Muzora avuga ko amafaranga yo kugeza amazi kuri iri shuri yatanzwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakorera iki kigo
Muzora avuga ko amafaranga yo kugeza amazi kuri iri shuri yatanzwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakorera iki kigo

Ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 30 FPR Inkotanyi imaze, ku rwego rw’igihugu birabera i Rusororo mu Karere ka Gasabo ku cyicari gikuru cy’uyu muryango, kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho. Abazajya bandika kuri Yasri n’iki gikorwa cy’indashyikirwa yakoze bajye bibuka kuvuga no kuri Virgile Uzamugabo kuko ari we wakwirakwije iki gikorwa Yasri yakoze akagiha igisobanuro cyigisha abantu benshi.

SiNga yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka