Ruhango: Urusengero rw’itorero riyoborwa na Bishop Rugagi rwafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwafashe icyemezo cyo gufunga urusengero rw’itorero ryitwa Redeemed Gospel Church Rwanda (Itorero Abacunguwe) kubera ko rutujuje amabwiriza agenga imyubakire.

Uru rusengero barusengeragamo rumeze gutya
Uru rusengero barusengeragamo rumeze gutya

Urusengero rw’iryo torero riyoborwa mu Rwanda na Bishop Rugagi Innocent, rwafunzwe, ruherereye mu Murenge wa Ruhango hafi y’ibiro by’Akarere ka Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francoix Xavier avuga ko iryo torero ryafungiwe urusengero kuko rwashoboraga gushyira mu kaga abarusengeragamo.

Agira ati “Twabasabye guhagarika ibikorwa by’iri torero kuko inyubako rikoreramo zitujuje ibisabwa n’amategeko agenga imyubakire.”

Akomeza avuga ko yavuganye n’abakuriye urwo rusengero bakamubwira ko amafaranga yo kubaka urusengero rwujuje amabwiriza ahari, bakaba bazarwubaka bidatinze.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’uyobora urwo rusengero mu Karere ka Ruhango kugira ngo agire icyo avuga ku bijyanye na rwo ariko inshuro zose twamuhamagaye terefone ye yari ifunze.

Uru rusengero barusengeragamo rumeze gutya
Uru rusengero barusengeragamo rumeze gutya

Inzu isengerwamo n’iryo torero yubakishije ibiti, igasakazwa amabati. Ntabwo ihomye ku mbande ahubwo ikikijeho imbingo zireshya na metero imwe.

Bigaragara ko haramutse haje umuyaga mwinshi urwo rusengero rwagwa ku bantu barusengeramo .

Umwe mu batuye ahakorera iryo torero, utifuje ko izina rye ritangazwa,na we ahamya ko urwo rusengero rwari kuzahirima mu gihe imvura ivanze n’umuyaga yaba iguye.

Agira ati “Ndebera nawe iyi nzu imeze nk’ikiraro idasenywa mu gihe iziyirusha ubwiza zubatswe bitemewe zasenywe zigashyirwa hasi.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko inzu zubatse mu buryo bunyuranije n’amategeko zigomba gusenywa kandi zimwe muri zo zatangiye gusenywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ni AGAHOMAMUNWA!

None se RUGAGI Innocent AVUGA agiye KUZAGURA INDEGE kuki atabanza akubakira abakristo be urusengero rushobotse koko!!
Ndumiwe pe!

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 6-03-2018  →  Musubize

Umva hazabona ishyano abitwaza ijambo ry’Imana kugira ngo barye ibya rubanda.

Jeanne yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Njye nturaniye nurwo rusengero.
Ahubwo turasabako rwakimurirwa muri zone y’insengero niba hari icyo master plan ibiteganyaho. Kuko ruratubagamira pe. Guhera samedi kugera dimanche kdi basakuza bibangamira umutuzo wabahatuye.

F EM yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Erega ntabwo ari INSENGERO,ahubwo mujye muzita za Boutiques (Shops).Kuko izi nzu ziba zigamije kwishakira ICYACUMI,mu gihe YESU yasabye Abakristu Nyakuri gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).YESU n’Abigishwa be,nta na rimwe basabaga amafaranga.Ndetse iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.
Intumwa PAWULO abakristu nyakuri bigana (to imitate),yirirwaga mu mihanda abwiriza ku buntu,ariko agashaka n’umwanya wo KWIKORERA indi mirimo kugirango abeho.Yabohaga amahema.
Niyo mpamvu PAWULO yadusabye kumwigana,tukabwiriza tudasaba amafaranga.Nabyo bisome muli Ibyakozwe 20:33.ICYACUMI ba Pastors bitwaza kugirango barye amafaranga y’abantu,cyari kigenewe gusa ABALEWI,kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:21-24.
Ubu se ko tujya mu nzira no mu ngo z’abantu,tukabwiriza ku buntu,bitubuza kubaho??
Hari na rimwe mwari mwabona Padiri cyangwa Pastor mu mihanda babwiriza nkuko YESU n’Abigishwa be babigenzaga?NIMUKANGUKE.

GATARE John yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Uwabereka urwa restoration church ruri ku cyimana I rubengera!

ttt yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

ibyo uvuze nibyo pe!njye hari aho nagiye gusengera pasteur aravuga ngo ibiceri bisakuriza IMANA kandi ngo idakunda akavuyo!!!!iyo ni imitwe y’aba pasteur bamwe na bamwe nubwo atari bose.

pacy yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

nibyo koko ruriya rusengero rwariruteye ubwoba

ntirenganya Samuel yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka