Ruhango: Abakuze barasaba abashakana guha agaciro urukundo

Abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Ruhango baragira inama abakiri bato bashakana ubu, kutita ku mitungo ahubwo bagaha agaciro urukundo kuko ari rwo rwubaka kurenza imitungo.

Urubyiruko rurasabwa kwikuramo imyumvire yo kwimakaza ubutunzi mu gushaka abo bagiye kubana ahubwo bagashyira imbere urukundo.
Urubyiruko rurasabwa kwikuramo imyumvire yo kwimakaza ubutunzi mu gushaka abo bagiye kubana ahubwo bagashyira imbere urukundo.

Aba baturage bavuze ibi mu gihe muri iyi minsi hakunze kumvikana imvugo igira iti “ngomba gushaka ahari akantu, nta gushaka umukene nawe uri we” n’izindi nk’izo.

Abakuze bakavuga ko ibi ari ukwibeshya, kuko ngo ibintu birashira abantu bagashwana bakanatana, ariko ahari urukundo ngo amahoro ahora ahinda.

Rwagaju Dan utuye muri aka karere, avuga ko yashatse umugore mu mwaka1986, ashaka umugore ufite iwabo bakize, ariko ngo yamugejeje mu rugo, umugore asanze ari umukene aramuta arigendera.

Ati “Nagiye kumushaka, mbona afite basaza be bakorera Mateus i Kigali, iwabo hanataha amamodoka menshi, nibwira ko bazamfasha nkatera imbere, ahubwo aho kumfasha, baranyishe kuko ubu bananyimye gatanya ngo nigurishirize agasambu kanjye ndebe ko nasaza neza, none nshaje nabi, dore imyaka ibaye 16 yarantaye, n’abana twabyaranye arabatwara.”

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 66 y’amavuko, wanze ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru, avuga ko na we mbere y’uko ashaka, yajyaga yumva atashakana n’umuhungu ukennye, ariko abantu baza kumugira inama ko ibyo arimo ari ukwibeshya.

Ati “Njye nanze abahungu icyenda kuko numvaga ko ngomba gushakana n’umuhungu ufite inka, ufite imyumbati, inzu nziza n’ibindi.”

Kuri iki kibazo ariko, urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango, rwaganiriye na Kigali Today, ntiruvuga rumwe kuri iyi myumvire. Bamwe bavuga ko bagomba gushakana n’abo bakunzi, abandi ngo bagomba “gushaka ahari akantu”.

Irankunda Clement ufite imyaka 28 y’amavuko, atuye mu Murenge wa Mbuye. Avuga ko ibyo kumva ko uzashaka umukobwa ufite iwabo bakize ari ukwibeshya.

Agira ati “Iwabo ni bo bakize, si we ukize kandi baravuga ngo ‘usiga iwanyu ziryamira imyugariro ukajya kuburara’.”

Nizeyimana Innocent atuye mu Murenge wa Ruhango, we avuga ko nta kuntu yaba ari umukene ngo anashake umukobwa w’umukene.

Nshimiyimana Jean Claude, atuye mu murenge wa Ntongwe, we agashimangira ko agomba gushaka umukobwa abona ko bahwanyije ubushobozi kuko ngo ashobora kuzana ubumurusha, yarangiza akamusuzugura cyangwa akamuta.

Abakuze bazi ingaruka zo gushakana n’uwo mutareshya, bagira inama urubyiruko kwikuramo imyumvire y’uko rugomba gushaka ahari imitungo aho gushaka ahari urukundo.

Abakuze bo mu Karere ka Ruhango bakavuga ko kumva ko ugomba gushaka ahari ibintu, ari ukwibeshya kuko ngo bikunze guhira bake. Icyiza ngo umuntu akwiye gushaka aho bareshya ntiyisumbukuruze, kuko ngo iyo ushatse uwo mureshya, iyo ukize murakirana, niyo ukennye murakenana.

Bamwe muri aba baturage bakuze bahamya ko kutagira ubutunzi buhagije, ari bimwe mu bisigaye bituma abasore n’inkumi batagishakana, bagahera iwabo ndetse bikanakurura ubwiyongere bw’abana bavuka ntibarerwe n’ababyeyi bombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka