Rubavu: Urubyiruko rwa RPF Inkotanyi rwahigiye kurwanya iterabwoba

Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi muri Rubavu rwahigiye kurwanya iterabwoba n’icuruzwa ry’abantu hagamijwe kurinda abatuye igihugu.

Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi rwiyemeje kurwanya iterabwoba
Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi rwiyemeje kurwanya iterabwoba

Babihize mu nama rusange y’urubyiruko rw’umuryango wa RPF Inkotanyi yabaye kuwa 15 Ukwakira 2016.

Jean Bosco Tuyishime ukuriye urwo urwo rubyiruko mu Karere ka Rubavu avuga ko ihuriro ry’urubyiruko ry’umuryango wa RPF Inkotanyi ryatumye bunguka byinshi bizatuma barushaho gukorera igihugu no kukirinda.

Agira ati “Twungutse impanuro zidushishikariza kurwanya icuruzwa ry’abantu n’iterabwoba no kurwanya ibiyobyabwenge kandi nk’urubyiruko, nk’imbaraga z’igihugu tuzabigeraho tunyuze mu miganiro tugirana n’urubyiruko mu karere.”

Akomeza avuga ko batazabikora mu muryango wa RPF Inkotanyi gusa, ahubwo ngo bazabikora baharanira ko bitaba kuri buri mu Rwanda kuko igihugu ari icya bose

Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi rwo mu Karere ka Rubavu
Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi rwo mu Karere ka Rubavu

.

Umunyamabanga w’umuryango wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, Kambabazi Nelson ahwiturira urwo rubyiruko kurushaho gukora neza.

Agira ati “Twabashimiye imbaraga bashyize mu bikorwa bakoze kuko bituma abanyamuryango biyongera bitewe n’ibikorwa babona.”

Akomeza avuga ko agenzuye ibikorwa urubyiurko rwa RPF Inkotanyi rwahize mu mwaka wa 2015-2016, rwabigezeho ku gipimo cya 93%. Birimo kongera abanyamuryango no kuremera abatishoboye.

Kambabazi avuga ko urubyiruko rw’umuryango wa RPF Inkotanyi rwari rwarahize kuzarahiza abanyamuryango 1300 mu karere hose ariko ngo abanyamuryango barahiye ni 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka