Rubavu: Nta mazi azongera koherezwa i Goma mu Rwanda adahagije

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ibigo bicuruza amazi byatangiye ivugururwa ry’icuruzwa ry’amazi yoherezwa Goma Abanyarwanda bakayabura.

Ayo ni yo magare akoreshwa mu kujya kugurisha amazi i Goma
Ayo ni yo magare akoreshwa mu kujya kugurisha amazi i Goma

Ni ikibazo kimaze imyaka itari miye, aho amavomo yashyiriweho Abanyarwanda akorana n’abacuruzi bw’amazi mu Mujyi wa Goma ariko Abanyarwanda bakayabura.

Ikibazo cy’amazi makeya mu mujyi wa Gisenyi kiboneka mu duce twa Mbugangari na Byahi mu murenge wa Rubavu, bamwe mu baturage bamenyereye gutunga amatiyo atagira amazi ukwezi kugashira umwaka ugataha.

Umuyobozi w’akarere Habyarimana Gilbert avuga ko inkomoko y’ibura ry’amazi ryatewe no kwiyongera kw’abatuye umujyi wa Gisenyi bageze ku bihumbi 180 kandi inyigo y’amazi yakozwe 1988 yarakorewe abantu bake.

Abaturage bahora ku mirongo kubera ibura ry'amazi
Abaturage bahora ku mirongo kubera ibura ry’amazi

Ikindi kibazo kigoye ni ubucye bw’amazi butuma umuvuduko afite hari aho adashobora kugera, ibi bikiyongeraho amavomo rusange yashyizweho gukoreshwa n’abaturage aho gukorera abanyarwanda akorana n’abagurisha amazi mu mujyi wa Goma utagira amazi meza.

Sematabaro Joseph, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi (WASAC) avuga ko umuturage utuye mu mujyi ikurikira umujyi wa Kigali agenerwa litiro 80 ku munsi, wazihuza n’abatuye umujyi wa Rubavu utuwe n’abaturage ibihumbi 180 hatabariyemo ayoherezwa mu ruganda rwa Bralirwa rukenera amazi menshi, ibikorwa by’amahoteri, koza ibinyabiziga, kubaka no koherezwa mu mujyi wa Goma hakenerwa metero cube ibihumbi 15.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko nk’umuti w’ikibazo cy’amazi meza ku batuye umujyi wa Gisenyi amavomo rusange acuruza amazi azajya agenerwa amazi nk’ahabwa umuturage.

Ati “Twifuza ko haba isaranganya ringana ku bacuruza amazi kimwe n’umuturage kuko twasanze abacuruza bafatira ku matiyo ya WASAC manini ndetse bakagira n’amatiyo manini afata amazi menshi bigatuma amazi atagera ku muturage.”

Kugurisha amazi y'u Rwanda mu mujyi wa Goma ni akazi gatunze bamwe
Kugurisha amazi y’u Rwanda mu mujyi wa Goma ni akazi gatunze bamwe

Habyarima avuga ko abavomesha bazajya bagenerwa umunsi umwe n’abaturage bakagenerwa umunsi mu gihe bitari bisanzwe, akavuga ko hagiye kuzajya habaho gusimbura kwa Wasac na Aquavirunga mu kwegereza amazi ahakunze kubura amazi.

Ati “Gucuruza si ikibazo, ikibazo ni uko bikorwa nabi bigatuma umuturage wacu abura amazi, turifuza gushyira imbaraga mu guha amazi umuturage, kurusha uko ajyanwa hanze y’igihugu.”

Ubuyobozi bwa Wasac buvuga ko mu gucyemura ikibazo cy’amazi mu buryo burambye mumpera z’umwaka wa 2019 mu karere ka Rubavu hazaba huzuye uruganda rutanga metero cube ibihumbi 15 byiyongera kuri metero cube 8 zisanzwe zikaba ibihumbi 23 zigakemura ikibazo cy’amazi cyari gisanzwe.

Buri munsi injerekani zibarirwa mu Magana zambutswa umupaka w’u Rwanda zijyanwa kugurishwa mu mujyi wa Goma, abahatuye bakaba bakoresha amazi y’i kivu.

Uruganda rwa Gihira rutunganya amazi akoreshwa Gisenyi ntahagije
Uruganda rwa Gihira rutunganya amazi akoreshwa Gisenyi ntahagije

Amazi y’u Rwanda afatwa nk’imari, injerekani imwe ivuye mu Rwanda iguzwe amafaranga 20 igurisha amafaranga 300 y’amafaranga y’u Rwanda mu mujyi wa Goma.

Ibi bituma ubucuruzi bw’amazi ajyanwa Goma buhangayikisha abatuye umujyi wa Gisenyi kuko abajyana amazi i Goma baza kuvomera mu bigega binini n’amajerekani menshi umunyarwanda ukeneye amazi akaburizwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo s’ukujyana amazi muri Drc,ahubwo n’ukuyavoma ku mavomero yahariwe abaturiye umujyi wa Rubavu bikorwa n’abakongomani n’abanyarwanda aho kujya kuyavomera ku ruganda rwa Gihira nkuko byasabwe n’ubuyobozi bw’akarere bubifite mû nshingano.

Binigisasu yanditse ku itariki ya: 30-12-2018  →  Musubize

Ibyaba byiza nukongera amazi muri Rubavu
kuko kuyagurisha muri DRC niba byinjinza amafaranga ntitwakwiye kubibonamo ikibazo ahubwo twabibyaza umusaruro ayo FRS tukayinjiza duyakuye kumazi mugihe ibindi bihugu biyakura kuri petrol twe tuyakuye kumazi
cyane ko my Rwanda amazi atahabuze icyabuze nukuyakoresha

mugabo yanditse ku itariki ya: 7-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka