Inyubako z’umupaka wa Rubavu zamaze kuzura

Umupaka umwe (One stop Border Post) ugomba guhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wubatswe mu Karere ka Rubavu, wamaze kuzura.

La Corniche One stop Border Post yubatse mu Karere ka Rubavu
La Corniche One stop Border Post yubatse mu Karere ka Rubavu

Uyu mupaka wiswe la Corniche, wubatswe ku nkunga y’umuherwe Haward G buffet ingana n’amafaranga Miliyoni Icyenda z’amadorari ($9 million), angana na 7,566, 742,800 Frw.

Uyu muherwe atera inkunga uyu mushinga yatanze miliyoni 18 z’amadorari ateganya ko hazubakwa umupaka umwe uzahuza uruhande rw’u Rwanda na Congo.

Icyo cyifuzo Abanyekongo ntibacyemeye, bavuga ko bashaka kwiyubakira uwabo, ayo mafaranga agabanywamo kabiri igice kimwe gihabwa Abanyarwanda ikindi gihabwa Abanyekongo.

Uyu mupaka wubatswe ku nkunga y'umuherwe Howard G Buffet
Uyu mupaka wubatswe ku nkunga y’umuherwe Howard G Buffet

Uyu mupaka ku gice cy’u Rwanda wamaze kuzura binateganyijwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari buwutahe kuri uyu wa Gatanu, mu gihe ku ruhande rwa Congo, ibikorwa byo kubaka umupaka nk’uyu bigikomeje.

Nkuko Banki Nkuru y’igihugu ibitangaza, igaragaza ko inyungu ikomoka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka igenda izamuka, aho yavuye kuri miliyoni 51 z’amadorari ya Amerika muri 2015, ikagera kuri miliyoni 66,2 z’Amadorari muri 2016.

Dore mu mafoto uko inyubako z’uwo mupaka ziteye

Inyubako z'uyu mupaka
Inyubako z’uyu mupaka
Aha niho bahera service abagana uyu mupaka
Aha niho bahera service abagana uyu mupaka
Uwinjiye muri izi nyubako asohoka yikomereza gahunda zindi kuko avamo ibijyanye n'ibyangombwa birangiye
Uwinjiye muri izi nyubako asohoka yikomereza gahunda zindi kuko avamo ibijyanye n’ibyangombwa birangiye
Iyo witegeye izi nyubako ubona ko ari nziza kandi zikomeye
Iyo witegeye izi nyubako ubona ko ari nziza kandi zikomeye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kgl to day ndabashimiye mu gutanga amakuru ari update keep up.

Paulin yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka