Rubavu: Ibibazo by’amazi y’imihanda yoherezwaga mu baturage byakemutse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko ibibazo by’amazi y’imihanda abaturage bagaragarije Perezida Paul Kagame ubwo yabasuraga, byamaze gukemuka, umujyi ukaba umeze neza.

Imihanda yahawe inzira zitwara amazi aho koherezwa mu baturage.
Imihanda yahawe inzira zitwara amazi aho koherezwa mu baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirishe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, avuga ko inzira z’amazi avuye ku mihanda irimo gukorwa mu mujyi wa Gisenyi yoherezwaga mu baturage, ubu yahawe inzira ituma atabasenyera.

Yagize ati “Amazi yasenyeraga abaturage, ubu yahawe inzira ituma atongera kubasenyera, kimwe n’uko abanyamaguru bagenewe n’inzira n’aho guhagarika ibinyabiziga.”

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abikorera mu Karere ka Rubavu ubwo yabasuraga muri Mata 2016, bamugaragarije ikibazo cy’imihanda ikorwa ikohereza amazi mu baturage akabasenyera.

Perezida Kagame yasabye abakora ibikorwa by’amajyambere kutabangamira abaturage, asaba ko abubaka imihanda bubaka n’inzira z’amazi avuye ku mihanda akareka gusenyera abaturage.

Imihanda yahawe inzira z'abanyamaguru.
Imihanda yahawe inzira z’abanyamaguru.

Imihanda yatunzwe agatoki ni iyubakwa ku mushinga w’umuryango w’ubukungu ugizwe n’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) ku nkunga y’Ubumwe bw’Uburayi, umuhanda wubakwa na sosiyete NPD Cotraco.

Ni imihanda ifite uburebure bw’ibilometero bitanu yatangiye kubakwa na sosiyete ya Seburikoko ariko iza kunanirwa, isoko rihabwa NPD Cotraco muri 2015.

Byari biteganyijwe ko NPD Cotraco irangiza ibikorwa byayo muri Gicurasi 2016 ariko kubera ivugururwa ry’inzira z’amazi ibikorwa biracyakomeje.

Murenzi avuga ko ibikorwa by’imihanda bigiye gutuma umujyi wa Gisenyi ugira isura nziza kuko uretse imihanda yubatswe ku mushinga wa CEPGL, hagiye kubakwa n’indi ku nkunga ya Banki y’Isi.

Agira ati “Kongera ibikorwa by’imihanda ni ukugira umujyi mwiza urangwa n’isuku kandi ufite ibikorwa remezo, turifuza ko n’abaturage barinda ibikorwa remezo ariko bakavugurura kugira ngo umujyi wacu urusheho kuba mwiza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubwo kurushaho kutwegereza ibikorwa remezo. Mukomereze aho.

Emmanuel Nzamuye yanditse ku itariki ya: 3-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka