Rubavu: Abagororwa barandika amateka agaragaza ibyabaye muri Jenoside

Muri gereza ya Rubavu abagororwa batangiye kwandika igitabo kigaragaza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko bizagamburuza abayipfobya.

Abagororwa bo muri Gereza ya Rubavu batangiye gutanga ubuhamya bw'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babinyujije mu gitabo bari kwandika
Abagororwa bo muri Gereza ya Rubavu batangiye gutanga ubuhamya bw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babinyujije mu gitabo bari kwandika

Niyoniringiye felix ni umwe mu barimo kwandika iki gitabo kizibanda ku mateka y’itegurwa rya Jenoside, atanga ubuhamya bw’ibyo bakoze mu gihe cya Jenoside akanasaba imbabazi abo bahemukiye.

Avuga ko babikora bagamije kugaragaza ko bihannye kandi bicuza ibyo bakoze, kandi bikazagira uruhare mu kugaragaza ukuri kutajya kuvugwa n’abagize uruhare muri Jenoside harimo n’abagize uruhare mu kuyitegura bibereye mu mahanga.

Agira ati “Twe twaragororotse kandi twasabye imbabazi imiryango twahemukiye, niyo mpamvu twifuza kwandika amateka kuri Jenoside yakorewe abatutsi twagizemo uruhare kandi dusabira imbabazi.”

Benshi mu bazatanga ubuhamya muri iki gitabo bari mu itsinda riharanira ubumwe n’ubwiyunge riri muri Gereza ya Rubavu kandi bagize uruhare muri Jenoside. Bavuga ko bizafasha Abanyarwanda kumenya ukuri kuri Jenoside no kugaragaza abayigizemo uruhare.

Ubuyobozi bwa Gereza bwemeye kubashyigikira
Ubuyobozi bwa Gereza bwemeye kubashyigikira

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’Ubutabera Karihangabo Isabelle, avuga ko iki gitabo biteguye kugisoma no gufasha aba bagororwa kugitunganya kugira ngo gifashe Abanyarwanda kwiyunga no kumenya ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twiteze ko kizafasha abanyarwanda kwiyunga, kandi kigatanga amakuru n’ibisubizo ku miryango yabuze ababo, nubwo tutaragisoma, tuzabafasha kucyandika bya kinyamwuga no kugira gisohoke.”

Gereza ya Nyakiriba ifungiwemo imfungwa n’abagororwa 6.280 harimo abakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku 2456.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka