Rubavu: Abagore basiga abana ku mupaka bahawe igishoro

Abagore 70 bo mu Karere ka Rubavu bashyikirijwe inkunga igera kuri miliyoni 3Frw, izabafasha mu mishinga ituma batongera gusiga abana ku mupaka.

Ababa b'aba bagore nta kirerera bari bafite
Ababa b’aba bagore nta kirerera bari bafite

Benshi mu bagore bakora akazi ko gutwara ibicuruza Goma bafite abana, bagira ikibazo cyo kubura aho basiga abana bakabasiga ku mupaka.

Abo bana usanga Babura ubitaho babaho nabi, mu gihe hari n’abandi babyeyi bakura abana mu ishuri kugira basigarane barumuna babo ku mupaka.

Cyari ikibazo kibangamiye akarere ka Rubavu kuva mu 2010 ariko kitarabonerwa igisubizo.

Umushinga ADEPE “Action pour le Dévelopment du Peuple” ukorera mu karere ka Rubavu uri mu yiyemeje kugishakira igisubizo ushyiraho irerero abana basigaramo aho gusigara ku muhanda no gukura abandi mu ishuri ngo bite kuri barumuna babo.

Umushinga kandi wageneye buri mubyeyi ubufasha bwo kwagura ibikorwa byabo byatuma bazashobora guhemba abasigarana abana.

Rwandarwejo Eugene ukuriye uyu mushinga, avuga ko iki gikorwa kizakemura uburenganzira bw’umwana usigwa ku muhanda ariko kikanongera imibereho myiza y’umuryango.

Agira ati “Bamwe bagasiga abana na bakuru babo babareba ugasanga uburenganzira bw’umwana na mukuru we burangiritse.

“Ariko ubu twabashyiriyeho aho basiga abana bakitabwaho n’abantu bakuru kandi bahabwa n’ubufasha, abana bataga amashuri baje kurera abana bayashubijwemo, ikindi ababyeyi b’abana bahawe igishoro cyo kwiteza imbere.”

Buri mugore yahawe amafaranga yasabye kugira ngo azamufashe kwiteza imbere kandi ashobore no kuzayasubiza adatanze inyungu nyuma y’umwaka.

Uwera Furaha ni umubyeyi w’abana babiri, wakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka, ibihumbi 30Frw bizamufasha gukora ubuhinzi agatandukana no kwambukiranya umupaka agashobora kwirerera abana.

Ati “Nta nyungu nyinshi nabonaga navuga ko mpombye, nahisemo amafaranga yo kwikorera ubuhinzi kandi azamfasha gutuza no kwita ku muryango wanjye.”

Irerero ryubatswe na ADEPE risigarana abana babarirwa hagati ya 40 na 60 ku munsi, bitewe n’ababyeyi bambutse umupaka kuri uwo munsi.

Ubusanzwe umwana nawe kugira ngo umwambutse umupaka bisaba kumusabira uruhushya. Aba babyeyi bavugaga ko ari imwe mu mpamvu ituma basiga abana babo ku mupaka kuko nta bushobozi babaga bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza cyane

evariste ashoka samrat yanditse ku itariki ya: 9-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka