Rubavu: Aba-DASSO bane batawe muri yombi bakira ruswa
Abakozi bane bakorera urwego rwa DASSO mu Karere ka Rubavu bari mu maboko ya Polisi bakurikiranweho kwaka ruswa.
Tariki 01 Werurwe 2017 nibwo aba-DASSO bane baguwe gitumo na Polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero bakira ruswa y’ibihumbi 10RWF bakaga umuturage wubaka ubwiherero n’igikoni.
Abo ba-DASSO batawe muri yombi bakira ruswa bakaga uwitwa Nshimiyimana Patrick, utuye muri uwo murenge mu Kagari ka Gisa.
Nshimiyimana watswe ruswa, avuga ko mu gitondo yasuwe na DASSO ikamubwira ko arimo yubaka adafite ibyangombwa kandi binyuranije n’amategeko. Yamwatse ruswa y’ibihumbi 20RWf ariko we amubwira ko yabona ibihumbi 10RWf.
Nshimiyimana yahise ahamagara abayobozi abamenyesha ikibazo yahuye nacyo, bamubwira ko afotora amafaranga ubundi yajya kuyatanga akabwira inzego z’umutekano bagatabwa muri yombi.
Uwajeneza Jeannette, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero avuga ko umuturage akimara kubaha amakuru bahise bakurikirana DASSO bakabafata bakiyafata.
Agira ati “Nibyo koko bafashwe bakira ruswa y’ibihumbi 10RWf kandi byari bimaze iminsi bivugwa ko baka ruswa ariko tukabura gihamya.”
Uwajeneza avuga ko umuturage watswe ruswa yari afite uburenganzira bwo kubaka. DASSO yamwakaga ruswa nta muyobozi wari wayitumye.
“Turimo gusaba abaturage kugira ubwiherero, kugira igikoni cyubatse neza, none umuturage arabyuka bakamwaka ruswa, nta muyobozi wari wabatumye kuko Dasso ntitanga ibyangombwa byo kubaka.
Kandi niyo bakora igenzura ntibarikora bonyine, abaturage nibadufashe bajye batanga amakuru, duce ruswa izana akarengane, birinde ababihererena.”
Murenzi Janvier umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko ifatwa ry’aba-DASSO baka ruswa abaturage ari umusaruro w’inama abayobozi bagirana n’abaturage mu kwirinda kubaka mu kajagari no kurwanya ruswa.
“Tumaze iminsi dushishikariza abaturage kwaka ibyangombwa ku bashaka kubaka kuko bashobora kubyaka bakoresheje ikoranabuhanga kandi bakabibona bidatinze, turashishikariza abaturage kugaragaza ababaka ruswa.”
Murenzi avuga ko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 akarere kamaze guhagarika inzu esheshatu zubakwaga zidafite ibyangomba mu Mujyi wa Rubavu.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo ba DASSO BA Rugerero nibabafate bari barayogoje abaturage.Ujya kubona ukabona baraje, hashira AKANYA HAKAZA INKERAGUTABARA. MU minsi ishize bwo hazaga na Miturire witwa Straton, we yari atumereye nabi. Twarishimye bamwimuye. Mbona bavugurura inzego rwose.
Abo ba DASSO BA Rugerero nibabafate bari barayogoje abaturage.Ujya kubona ukabona baraje, hashira AKANYA HAKAZA INKERAGUTABARA. MU minsi ishize bwo hazaga na Miturire witwa Straton, we yari atumereye nabi. Twarishimye bamwimuye. Mbona bavugurura inzego rwose.