RSSB- Gasabo iravugwaho guha serivise mbi abayigana

Ishami ry’ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) rikorera i Remera mu nyubako ya CSS Zigama, riravugwaho guha serivise mbi abarigana.

Aha abaturage bahagaze hejuru y'umuntu umwe basaba serivise zitandukanye bigatuma batinda cyane
Aha abaturage bahagaze hejuru y’umuntu umwe basaba serivise zitandukanye bigatuma batinda cyane

Abagana iri shami batangaza ko bagerageje kugaragaza ko batishimira uburyo bahabwa serivise, ariko bakabona ntagihinduka kugeza ubu.

Bavuga ko igihe kigeze ko bahaguruka bakamaganira kure imikorere nk’iyo idahwitse, idahesha agaciro ikigo cya Leta gikorana n’abaturage umunsi ku wundi.

Kuri uyu wa kane tariki 4 Mutarama 2018, saa munani z’amanywa, umunyamakuru wa Kigali Today yageze aho iri shami rikorera.

Yahasanze abaturage bagera kuri 40 bari guhabwa serivise n’umukozi umwe w’iri shami.

Aba baturage batangarije uyu munyamakuru ko bamaze amasaha agera kuri abiri bahabwa serivise n’umuntu umwe, kandi basaba serivise zitandukanye bigatuma batinda cyane kwakirwa.

Ahandi ntaa mukozi wahagaragaraga
Ahandi ntaa mukozi wahagaragaraga

Nsengiyumva Jean Paul yagize ati” Guhera tariki 15 Ukuboza 2016, nirirwa nsiragira hano kandi sindakirwa ngo mpabwe ibyangombwa nsaba. Birababaje cyane.”

Mukantabana Dansile nawe yagize ati” Mperuka mu bigo bya Leta baruhuka kuva saa sita kugeza saa saba bakagaruka mu kazi.

Mperuka kandi nta mukozi usiga abantu bari ku murongo bamukeneyeho serivise ngo yigire muri gahunda zindi.

Ariko aha ntibabikozwa kuko aho twagereye aha n’uwari uhari afatanya n’uyu usigaye, yigendeye ajya mu kiruhuko, ngo amasaha yacyo yari ageze.”

Rutaganda Jean nawe wari muri aba baturage, yifuje ko nk’abantu bafite inshingano nyinshi zirebana n’imibereho myiza y’abaturage, bakwiye guhindura imikorere, kuko bamaze gukabya gufata nabi ababagana.

Ati “Kugeza ubu maze amezi agera kuri ane ntegereje ikarita ya RAMA nasabye, ariko kugeza ubu narahebye kandi nkeneye kwivuza. Iyi mikorere rwose ntiwitse na gato”.

Ibiro bigaragara ko abakozi bose badahari
Ibiro bigaragara ko abakozi bose badahari

Mu kiganiro n’umuyobozi ukuriye iri shami rya RSSB Gasabo, yatangaje ko iki kibazo gikunze kugaragara mu masaha y’ikiruhuko cya Saa sita, ubundi serivise yihuta nta kibazo.

Ati “Iki kibazo cyo gutinda kwa serivise gikunze kuvuka mu gihe cy’ikiruhuko cya Saa sita, aho abakozi bagenda basimburana bajya mu kiruhuko, bigatuma hasigara abakozi bake baba batanga serivise muri ayo masaha”.

Yakomeje agira ati” Ahandi biba bimeze neza uretse icyo gihe cy’ikiruhuko, kandi tutirengagije nta mukozi wakora kuva mu gitondo ngo ageze nimugoroba ataruhutse”.

ubu butinde ngo bugaragara cyane mu ma saha y'ikiruhuko.
ubu butinde ngo bugaragara cyane mu ma saha y’ikiruhuko.

Ku bijyanye no gutinda kw’amakarita y’Ubwisungane mu buvuzi, Uzabakiriho atangaza ko ubusanzwe zitarenza igihe cy’ibyumweru biri hagati ya bibiri na bitatu.

Aho bitinda ho gato ngo ni igihe aba ari abantu benshi basabwa gutangwa ibyangombwa byinshi, bigatuma igihe kiyongera, cyangwa se hari abazanye ibyangombwa bituzuye.

Uyu muyobozi yasabye ababa bafite ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibyo, kugana iri shami kugira ngo bikemurwe bamenyeshwe ibyo babura kugirango babishake bahabwe ama karita yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Bazagere no muri rulindo iyo ngo ni mugambazi barebe. RSSB ahari yararozwe. Ni aho mwageze gusa mwicecekere. Uri manager wagirango akorana n’abagore be! Bazakosore kabisa iriya mijinya no kwakira ababagan nabi sibyo

Marc yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Ibi nabyo biranyobera ubwose Yamanota yimihigo babonye bayabonye gute?bajyendeye kuki? kubaha ariya manota?harimo tekinike gasabo yo hiri byishi ngaho isoko ryo kumurindi umuhanda uzamuka gikomero isoko mvuga siriya ryuzuye nirindi ryabaturajye riherereye haruguru gato rimaze kujyamo barwiyemeza mirimo batatu ritaruzura hari nibindi byishi abakozi bakarere ka gasabo bose bakeneye itorero byuhuse murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

RSsB ishami rya Gasabo biteye ubwoba,bakora nabi birenze urugero....agasuzuguro kenshi cyaneeee,ngaho network ikabura umunsi wose,akazi bagatangira batinzeeee.....kigali today muratubyaye kabisa...wenda biratuma abaturage bajyayo muri ukukwezi bakirwa neza

Kalisa yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

IBYA SEREVISEMBI BYONIMUSHAKE NTIMUKIRIRWEMUBIVUGA BYABAYUMUCO MURWANDA,HARAHUGERA UKAGIRANGONTABUYOBOZI IKIGOKIBAGIFITE KUBURYUMUKOZI AKORIBYASHAKA BITEYAGAHINDA ,MUBIGOBYA LETA HOBIRARENZE MUZAGEREKWA MUGANGA NAGAHOMAMUNWA,HARABADAMU BOBISHIBINTU AKAZIKABO NUKUVUGIRA KUMA TELEPHONE MUGIHUSANGA NABAKORESHA BADASHOBORA KUHAMABWIRIZA

museveni mugisha yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Iri shami rikora nabi peeeee/nanjye nagiye yo birantangaza.Bakosore abadamu barimo bareba umuntu nabi kandi natwe tuba turi abakozi bisyubashye mu bindi bigo n’’uturere.

MAKURU yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Nanone birakwiye ko abahakorera bazajya bagerageza kureba ibibazo bitinda bakihutisha ikemurwa ryabyo.

Rubasha yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Birashoboka ko abantu bahitamo koko amasaha baruhutse ku bigo byabo bakaba ari ho bajya kuri RSSB. Icyo gihe haba harimo kwirengagiza ko na bo bemerewe akaruhuko. Ariko nanone, munyamakuru ko wahasanze mirongo ine ugafotora 11, aho byo nta gukabya?! Nanjye ndi umwe mu bagiye gusabayo serivisi, ariko icyifuzo ni uko bagira abakozi benshi kurushaho kubera ko na serivisi batanga ari nyiunshi. Murakoze!

Rubasha yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Ewna, murakoze kabisa. Aha hantu niho company yacu yaka non redevance. Personally maze kujyayo inshuro nyinshi. ariko abadamu bahakora barakabije kabisa. uretse no kuba bakora gahoro cyane, baragenda bakiganirira, hahora imirongo...abantu bajyayo mukavuyoooo. nibaza ahubwo impamvu badashyira services zabo online niba RSSB yarabuze amafr yo guhemba abantu nka batatu ngo services zihute?? seriously biba biteye umujinya.

Abantu batanga service mbi, bazi neza ko abo baziha aribo babahemba!ahrr

Kalisa yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

AHO HO MURABESHYA ,NTABWO SERVICES MBI ZIBONEKA MUMASAA Y’IKIRUHUKO GUSA.AHUBWO NI AMASAHA YOSE KUVA MU GITONDO KUGEZA KUMUGOROBA.BAKORA NABI NABI PEE.UBUNDI HARI IGIHE BIGIRA KURI TELEPHONE BAKAYIRIRWAHO.UBUNDI BAKIGIRA MU TWUMBA DUHARI BAKIGANIRIRA.

KAKA yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka