RMC yakebuye abayobozi badatanga amakuru

Abayobozi bo mu Karere ka Kamonyi bibukijwe ko gutanga amakuru bireba buri wese kuko hari abari bagitekereza ko ari inshingano z’umuvugizi.

Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC atangaza ko kubona amakuru atari ukugirirwa impuhwe ahubwo ari uburenganzira
Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC atangaza ko kubona amakuru atari ukugirirwa impuhwe ahubwo ari uburenganzira

Babyibukijwe mu biganiro bagiranye n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press), byabaye tariki ya 17 Ukwakira 2016.

Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC, yabasobanuriye ko gutanga amakuru y’ibikorerwa abaturage bitagarukira ku muvugizi ahubwo ko buri mukozi asabwa gusobanura ibyo akora.

Agira ati “Umuntu wese ufite amakuru y’ukuri kandi ari mu nyungu rusange, kuyatanga ntagomba kubihanirwa.

Hagize ushaka kubimurenganyiriza yakwitabaza Urwego rw’Umuvunyi kuko nirwo rufite inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’iri tegeko.”

Yavuze ibi kubera ko hari bamwe mu bayobozi badatanga amakuru kandi umunyamakuru ayakeneye. Umunyamakuru yayaka undi mukozi, ugasanga umuyobozi we amurebye nabi kuburyo binamuviramo guhanwa.

Bamwe mu bakozi n'ababyobozi muri Kamonyi basobanuriwe itegeko ryo kubona amakuru
Bamwe mu bakozi n’ababyobozi muri Kamonyi basobanuriwe itegeko ryo kubona amakuru

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Kamonyi batangaza ko bagiraga ubwoba bwo gutanga amakuru bumva ko ari akazi k’umuvugizi w’akarere; nkuko Umugirasoni Chantal abisobanura.

Agira ati “Hari ubwo umunyamakuru yashoboraga kukubaza amakuru y’ibyo ukora ariko ukayamwima kuko urwego rufite umuvugizi. Twamenye ko kuvuga ibyo ukora nta kibazo kirimo.”

Murenzi Janvier, umunyamakuru n’umuyobozi wa Pax Press, ahamya ko Itegeko ryo kubona amakuru ryorohereza abanyamakuru kubona amakuru mu nzego z’ubuyobozi. Ritarajyaho hagaragaraga imbogamizi mu mikoranire y’abanyamakuru n’abayobozi.

Agira ati “Mbere iryo tegeko ritarajyaho, wasangaga kugira ngo uzavugane n’umuntu bikaba ikibazo. Ugasanga umunyamakuru n’umuyobozi ntibumvikana bameze nk’inkoko n’agaca.

Itegeko rigamije kwereka abayobozi ko gutanga amakuru ari inshingano kandi ko kuyamenya ari uburenganzira bw’umuturage.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Tuyizere Thadee abwira abakozi gutinyuka bagatanga amakuru kubyo bakora. Kuko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, ari nawe muvugizi, aba afite izindi nshingano z’akazi.

Itegeko ryo kubona amakuru ryasinywe ku wa 05 Gashyantare 2013 rishyirwa mu igazeti ya Leta ku wa 11 Werurwe 2013. Iryo tegeko rikurikiranwa mu kurishyira mu bikorwa n’urwego rw’Umuvunyi.

Ingingo ya munani y’umutwe wa gatatu w’iryo tegeko, iteganya ko buri rwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe gutanga amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka