RMC iranenga abayobozi bandagaza abanyamakuru

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) ruranenga abayobozi bandagaza abanyamakuru mu ruhame kabone nubwo baba bafitanye ikibazo cy’umwihariko n’abanyamakuru.

Chleophace Barore uyobora urwego rw'abanyamakuru bigenga (RMC).
Chleophace Barore uyobora urwego rw’abanyamakuru bigenga (RMC).

RMC ibitangaje nyuma y’uko humvikanye ikiganiro umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo Mberabahizi Raymond, abwira abaturage ko nta wundi muntu usibye inzego z’ubuyobozi zemerewe kuvugira abaturage.

RMC ivuga ko ubuvugizi ariyo nshingano ya mbere itangazamakuru ryo mu Rwanda no ku isi ryubakiweho, bigaha abanyamakuru ububasha bwo ku buvugizi bw’ibibazo kandi abakoze inkuru nziza bakabihemberwa.

Barore Cleophas uyobora RMC, avuga ko umuyobozi ku rwego rw’akarere ashobora kuvuga amagambo mabi ku itangazamakuru bitewe n’ikibazo yaba afite n’umunyamakuru runaka, gutinya kuvugwa mu itangazamakamakuru, cyangwa kutamenya akamaro karyo.

Mukagatana avuga ko atemeranya n'abayobozi batinya itangazamakuru.
Mukagatana avuga ko atemeranya n’abayobozi batinya itangazamakuru.

Agira ati “Ibyo kuri twebwe twumva bidakwiye kuko n’uwo muyobozi usibye kwirengagiza, azi neza abantu banyamakuru bagiye bakorera ubuvugizi kandi ibibazo byabo bigakemuka.”

Urugero rw’uwafashijwe n’itangazamakuru, ni umwana witwa Ndahiro Iranzi Izac, ubu ufite imyaka itanu, akaba yari yaravutse amara ari hanze.

Ndahiro yavuwe afashijwe na Minisiteri y’ubuzima n’abandi baturage bitanze, ariko kuko hari hakenewe amafaranga menshi, Ndahiro yabuze ubufasha ariko Kigali Today na KT Radio bakora ubuvugizi ajya kuvurirwa mu mahanga.

Kabaka Modeste ni umwe mu Banyarwanda watanze ibihumbi bitatu by’Amadorari ya Amerika kugira ngo Ndahiro ajye kwa muganga.

Ndahiro ubu ni muzima, arakina nk’abandi bana, kandi umubyeyi we yizeye ko umwana we azaba umugabo akaziga, akazagera aho ashimira abamugiriye neza.

Urundi rugero ni urw’umubyeyi witwa Nikuze Vestine wo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’i Burengerazuba; umwalimukazi wivurije indwara y’impyiko mu gihugu cy’u Buhinde.
N’ubwo Nikuze yari yahawe impyiko na murumuna we ntibyari byoroshye ngo abashe kubona Miliyoni zisaga 25frw yasabwaga ngo abashe kujya kwivuza.

Itangazamakuru ryarahagurutse rikwirakwiza ubutumwa busabira ubufasha uyu mubyeyi, amafaranga araboneka umurwayi ajya kwivuza ubu ararishimira ku musanzu waryo mu buzima bwe.

Yagize ati “Ndashimira abanyamakuru bamfashije kujya kwivuza kuko bankoreye ubuvugizi, mwagize neza abagize uruhare mu buzima bwanjye.”

Nubwo hari ingero nyinshi itangazamakuru rikoraho ubuvugizi, ntibibujije ko hakiriho abayobozi basebya abanyamakuru nk’urwego rudafite agaciro imbere y’umuturage.

Nk’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gasabo arabihamya mu mvugo ye aho asaba abaturage kutagira umunyamaku bizera kubakorera ubuvugizi, kuko nabo badashobora kwikorera ubuvugizi.

Hari abandi bayobozi ariko bazi akamaro itangazamakuru rifitiye uruhande rw’abaturage n’abayobozi kuko barifata nk’umuyoboro wo kugeza ibibazo by’abaturage aho batigerera.

Mukagatana Fortunée ni umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza ugaragaza ko umuyobozi udasubiza ibibazo by’abanyamakuru ashobora kwikururira ingorane.

Ati “Iyo ni imyumvire ishaje kuko n’iyo waba waragize intege nkeya,radio iragukebura nta muyobozi wagombye kuyitinya ahubwo iyo uyibonye uyiha amakuru igusaba.”

Prof Mbanda Jerard ushinzwe urwego rw’itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) avuga ko inzego zombi zidakwiye gukorana nk’abakeba.

Ati “Ubuyobozi n’abanyamakuru mwese mufite inshingano zifite aho zihuriye, kuko muganira n’abaturage mukabakorera ubuvugizi numva izo nzego zitakagombye gukorana nk’abakeba.”

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ruvuga ko usibye gukomeza kwigisha, nta bihano ruteganyiriza ufite ikibazo cy’imyumvire ku kamaro k’itangazamakuru ariko ngo igihe bigargaye ko hari ufite ikibazo nk’icyo ashobora kwegerwa agasobanurirwa.

Icyakora ngo nubwo n’abanyamakuru bashobora guteshuka ku nshingano zabo bagasaba amafaranga cyangwa ibindi ngo bakore ubuvugizi,kubataranga siwo mwanzuro ukwiye wo gukemura icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

UWO MUYOBOZI AKWIYE AMAHUGURWA KUKO IBYO NTIBIKWIYE UBWO SE YIGISHIJE IKI ABATURAGE,AKUNDA NO KUBESHYA ABATURAGE NTABAKUNDA RWOSE AMAZE KUNYURWA NAREKE GUSIGA IZINA RIBI GASABO YAGIYE AFATIRA URUGERO KURI RWAMULANGWA MAYOR

ALIAS yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

Abanyamakuru nabo babanze birinde kwandagaza abantu (abayobozi n’abandi bose) habemo kubahana.

DIDI yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Mujye mugaya na bagenzi banyu babanyamakuru babasebya, niba umuntu agiye mubaturage asaba 2000frw ngo abakorere ubuvugizi birababaje kandi biteye isoni mwigaye mureke gufata uruhande rumwe ngo uriya mugabo mumuvireho inda imwe. Icyo yakoze yakebuye abaturage ashinzwe.

Gwiza yanditse ku itariki ya: 22-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka