Richard Sezibera ni we watorewe gusimbura senateri Mucyo
Richard Sezibera yahigitse bagenzi be bahataniraga umwanya wo gusimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu witabye Imana.
Ni nyuma y’amatora yabereye mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2016.
Ni amatora yari yitabiriwe n’abagize ibiro by’Inama Njyanama ku nzego z’Imirenge yose y’Intara y’Amajyepfo, n’abagize Njyanama z’uturere.
Aho abanyamakuru ba Kigali Today babashije kugera, Umukandida Senateri Richard Sezibera yazaga imbere, bikanagarira ku majwi y’agateganyo yakusanyijwe mu Turere twose mu Ntara y’Amajyepfo.
Muri aya majwi Richard Sezibera aza imbere n’amajwi asaga 317 angana na 63.9% by’abatoye,mu gihe umukandida Muhimakazi Felicite aza ku mwanya wa gatanu n’amajwi hafi 19 ahwanye na 3.8% by’abatoye.
Nyuma yo gutunganya neza aya majwi araza gutangazwa ku mugaragaro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora , hagaragazwe uzahagararira Intara y’Amajyepfo muri Sena asimbuye Senateri Mucyo witabye Imana.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabyishimiye ukuntu atowe kuyobor intara yacu.natwebwe azadushikane kw’iteramber rirambye.mba mukarere kagisagara,akagali ka nyaruteja