Radio France Inter yisobanuye ku magambo atuka Abatutsi bazize Jenoside yatambukije

Umuyobozi wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ,Radio France Inter, Laurence BLOCH yavuze ko nawe ubwe yahangayikishijwe cyane n’amagambo yatambutse kuri Radio akuriye, mu kiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru Ali Baddou.

Laurence BLOCH Umuyobozi wa Radio France Inter
Laurence BLOCH Umuyobozi wa Radio France Inter

Ni mu rwandiko yasubije ibaruwa aherutse kwandikirwa n’umujyanama w’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Maitre Richard Gisagara, nyuma y’amagambo yuzuye ubwirasi yavuzwe n’umunyamakuru Natacha Polony mu kiganiro cyari kiyobowe na Ali Baddou.

Umuyobozi w’iyi Radio yanditse avuga ko yababajwe cyane n’amagambo ya Natacha Polony yarasanzwe azi nk’umunyamakuru w’inyangamugayo.

Muri icyo kiganiro cyatambutse kuwa 18 Werurwe, Natacha Polony yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ubushyamirane bwabaye hagati y’abantu b’ibigoryi bari basubiranyemo.

Laurence BLOCH, umuyobozi wa Radio France Inter mu rwandiko rwe, akomeza avuga ko yumva neza impamvu ayo magambo yababaje Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’imiryango y’abishwe muri jenoside, kuko ari amagambo yuzuye ipfobya, ndetse ko bitumvikana ukuntu ayo magambo ashobora gutambuka kuri antene ya Radio Abereye umuyobozi bikemerwa.

Mu rwandiko rwa BOLOCH akomeza agira ati : « Ngira ngo kandi mwanumvise ko Natacha Polony yavuze inshuro ebyiri ko atagamije guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Ku bwanjye rero, nkurikije ibyo mwanditse mu ibaruwa yanyu, nsanga bidasemura neza icyo yashakaga kuvuga.

Ni yo mpamvu nemeranya na Natacha Polony na Ali Baddou, ko mu kiganiro cyo ku cyumweru bazagaruka ku kaga kagwiriye u Rwanda kandi ndizera ko ari umwanya wo gukuraho urwikekwe kuri Radio France Inter no kuri umwe mu banyamakuru bayo rwo guhakana jenoside.

Nkaba nifuzaga kubasaba ko mwangereza ubutumwa ku banyarwanda baba mu Bufaransa ukababwira ko nababajwe n’ibyabaye mbikuye ku mutima."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndagushimiye kuri iyi nkuru; ariko dushyirireho iyo baruwa tuyisomere kuko ndabona ibirimo nk’uko wabyanditse bivuguruzanya.

m yanditse ku itariki ya: 25-03-2018  →  Musubize

Ariko ABAFRANSA baduhaye amahoro kabisa. Reta yabo yaratwishe, ikora genocide hamwe nabo yari ishyigikiye k’ubutegetsi, nubu urupfu rw’Abatutsi rwabaye ikiganiro kibasetsa, bagezo naho batuka Abatutsi, n’Abanyarwanda muri rusange?
Oya birababaje kubona bafata genocide yakorewe Abantutsi n’igikinisho. Uriya munjyamakuru Natacha Polony ntabwo areba imirari , umenya no mumutwe afite ikibazo, kubona yubahuka akavuga biriya? Ntabwo aribwo bwambere cyangwa bwa nyuma, bose ni bamwe. Baribeshya cyane, ibyo bakoze barabikoze, ariko ntabwo tuzasubira inyuma. Baduhe amahoro, batwubahe, maze bagumane utwabo.

Bacybeza yanditse ku itariki ya: 25-03-2018  →  Musubize

Ndumva harimharimo kwivuguruza kuri uyu Umuyobozi.
Ngo ababajwe n’ibyavuzwe hanyuma ngo ba byumvise nabi??

DIDI yanditse ku itariki ya: 24-03-2018  →  Musubize

Umunyamakuru Ari n’ umuyobozi bose ntawuvuga ukuri NGO: ababajwe ni ibyo umunyakuru we yavuze kurundi ruhande akivuguruza NGO yavuze KO atagamije gupfobya ,uretse KO apfobya no gutukana iyi nkuru bahuje amakosa guhakana genocide nkana barangiza babitambutsa mubinyakuru byabo gusa ntitunguranye huuuuu ubufaransa turabamenyereye....

jimmy yanditse ku itariki ya: 24-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka