Repubulika ya Czech n’u Rwanda baraganira ku mubano mu bya gisirikare

Umukuru w’Ingabo za Repubulika ya Czech, Gen. Josef Becvar yaje kuganira na bagenzi be b’u Rwanda uko bakongera umubano ushingiye ku mahugurwa.

Umukuru w'Ingabo za Czech, Gen Josef BECVAR n'itsinda ayoboye, bagiranye ibiganiro na Ministiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe ndetse n'Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba
Umukuru w’Ingabo za Czech, Gen Josef BECVAR n’itsinda ayoboye, bagiranye ibiganiro na Ministiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe ndetse n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Kamena 2016, ari na wo munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda n’itsinda ry’abasirikare bakuru ba Czech, Gen Becvar yagiranye ibiganiro na Ministiri w’Ingabo Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’iIgabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana, yasobanuriye itangazamakuru ko Umukuru w’Ingabo za Czech yaje kurebera hamwe na bagenzi be b’u Rwanda uburyo umubano ushingiye ku mahugurwa wakwiyongera.

Minisitiri Kabarebe yakira umukuru w'ingabo za Repubulika ya Czech, Gen Becvar.
Minisitiri Kabarebe yakira umukuru w’ingabo za Repubulika ya Czech, Gen Becvar.

Yagize ati "Twari dusanzwe twarasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuva mu mwaka wa 2009, ariko nk’uko isi igenda ihinduka, dusanga hakenewe amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.”

Uhagarariye inyungu za Czech mu Rwanda, Umunyarwanda Jean Malik Kalima, yavuze ko ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi, buzahesha u Rwanda ubunararibonye bwa Czech mu kubungabunga amahoro, mu gihe ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Babanje kugirana ibiganiro birebana n'imikoranire mu bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi.
Babanje kugirana ibiganiro birebana n’imikoranire mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze kandi ko Repubulika ya Czech izahugura Ingabo z’u Rwanda mu ikoreshwa ry’ibikoresho bya gisirikare.

Usibye ibijyanye n’igisirikare, Repubulika ya Czech ngo irateganya gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi, ingufu z’amashanyarazi n’ibijyanye n’inganda, cyane cyane izikora imodoka n’indege.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, abakuru b’Ingabo za Czech barateganya no kwitabira ibirori byo gusoza amahugurwa y’abasirikare bakuru b’u Rwanda arimo kubera i Musanze.

Umubano uzaba ushingiye ahanini ku guhanahana amahugurwa hagati y'ibisirikare byombi.
Umubano uzaba ushingiye ahanini ku guhanahana amahugurwa hagati y’ibisirikare byombi.

Uru ruzinduko rw’Ingabo za Czech i Musanze ruraza kuziha igitekerezo cy’uburyo Ingabo z’u Rwanda zihagaze mu bumenyi, kugira ngo hamenyekane neza ibyakongerwa mu masezerano y’ibihugu byombi, nk’uko byashimangiwe na Lt Col Ngendahimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibakorane neza isi yabaye nabi

usabyimana yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka