Reba Apôtre Joshua Masasu acinya umudiho inkweto igahengama (Video)

Mu Rwanda ntibimenyerewe kubona umubwirizabutumwa ari kwigisha bikagera aho ahimbarwa cyane akabyinira imbere y’abayoboke be.

Intuma Joshua Masasu Ndagijimana we yagaragaye yahimbawe ari kubwiriza maze arabyina yirekuye, abayoboke be baramufasha; nkuko bigaragara muri video yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo video ireshya n’iminota ibiri, igaragaza ko Apôtre Masasu yabyinnye ubwo yari arimo kubwiriza abayoboke b’itorero rye rya “Restoration Church” muri Paruwasi ya Masoro muri Kigali.

Iyo video itangira Apôtre Masasu aririmba agatangira gucinya umudiho ari nako asubiramo kenshi “Aleluya” akubita n’agatwenge.

Hari aho agera akavuga ati “Abantu bose batabyina mu rusengero nzabaha ‘carte jaune’ (ikarita y’umuhondo) nibatinda mbahe ‘carte rouge’ (ikarita itukura)”

Akomeza agira ati “Niba utabyinira hano ubyinira ahandi hehe? Ujya ubyinira ahandi?”

Amaze kuvuga ibyo yahise aseka cyane n’abayoboke be barasakuza maze batangira gucuranga ahita yongera kubyina abayoboke baramufasha babyina bitera hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu Rwanda tumaze kugira ba Apotres benshi cyane.Abagore bamaze kurenga 15!!Kandi bose bavuga ko ari imana yabagize Apotres.Nyamara nta gihamya na kimwe yerekana ko ari imana yabagize Apotres.Apotres nyakuri ba Yesu,wababwirwaga nuko bagenda bazura abantu kandi bakiza abantu bamugaye benshi kandi ahantu hose.Ikindi kandi,ntabwo bakundaga ibyisi nka Apotres b’iki gihe.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe" nkuko dusoma muli Ibyakozwe 8:18-20.Nkuko tubisoma muli Matayo 10:8,Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gukora umurimo w’imana ku buntu.Bakabwiriza mu misozi,mu mihanda no mu ngo z’abantu.Nta na rimwe uzabona Apotres babwiriza mu nzira nkuko Yesu n’abigishwa be babigenzaga.Baba bibereye muli shuguri kimwe n’abandi bose.

KAREKEZI yanditse ku itariki ya: 4-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka