RALGA irifuza ko ibishushanyo mbonera byajyana n’ubushobozi bw’abaturage

Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) ivuga ko hakwiye gukorwa ibishushanyo mbonera by’Imijyi yunganira uwa Kigali bijyanye n’ubushobozi bw’abaturage.

Muhanga n'umujyi wunganira uwa Kigali uri kubakwamo ibikorwa remezo by'imihanda ariko ngo ntibikwiye kubangamira abaturage bije bigana
Muhanga n’umujyi wunganira uwa Kigali uri kubakwamo ibikorwa remezo by’imihanda ariko ngo ntibikwiye kubangamira abaturage bije bigana

Umunyamabanga mukuru wa RALGA Ladislas Ngendahimana avuga ko kugira ngo uturere dushobore gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera byatwo, tugomba gushishoza ku buryo abatuye Imijyi yunganira uwa Kigali badahungabana, cyane cyane igihe hari gahunda yo kwimura abantu ku nyungu rusange.

Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali rigaragaza ko ibishushanyo mbonera by’Imijyi yunganira uwa Kigali bikunze kugaragaraho impinduka zimura abaturage kandi na bo bakwiye kubona ku byiza by’iterambere rije ribagana aho kubamagana.

Kwimura abaturage hakurikijwe ibishushanyo mbonera byateguriwe mu biro by’abayobozi,batabanje gusobanurira abaturage, ngo bituma abo baturage batabigira ibyabo kuko akazi k’abajyanama babahagarariye mu Karere kaba katakozwe neza.

Kugira ngo abaturage basobanukirwe inyungu z’ibishushanyo mbonera kandi bagire uruhare mu kubishyiraho, ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali ryateguye amahugurwa y’abajyanama mu nama Njyanama z’Uturere kugira ngo baganire uko ibishushanyo mbonera biboneye umuturage byakorwa bitamubangamiye.

Abajyanama bemera ko hari ibyo batakoraga ngo bavuganire umuturage ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibishushanyo mbonera by'imijyi
Abajyanama bemera ko hari ibyo batakoraga ngo bavuganire umuturage ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi

Ayo mahugurwa kandi agamije kugaragaza uruhare rw’abajyanama mu ikorwa ry’ibishushanyo mbonera aho kwitana ba mwana n’abatekinisiye b’uturere kuko ibyo bakora byose bagomba kubyumvikanaho haba hari impinduka iturutse hejuru bikongera bikamenyeshwa abaturage.

Umunyamabanga mukuru wa RALGA agaragaza ko niba ibyo bitakorwaga ibishushanyo mbonera by’imijyi yunganira uwa Kigali bishobora kongera gusubirwamo.

Agira ati “Hari abantu bari basanzwe bafite ibikorwa mu Mujyi, hari abantu bashya bashaka kuzana ibkorwa bishya mu mujyi, hari n’abafite ibitekerezo, turashaka noneho igishushanyo mbonera bose bibonamo.”

Yungamo ati “Ntabwo ari igishushanyo mbonera kiza kirukana abantu bamwe, ariko niba hari n’aho byari biri noneho twakora iki, kuko turashaka ngo umushoramari mushya aze mu mujyi ahakorere ariko atarengera wa wundi wari uhasanzwe.”

Abajyanama b’uturere tw’imijyi yunganira Kigali na bo bemera ko nta ruhare runini bagiraga mu kuvuganira abaturage uko ibishushanyo mbonera bizabagiraho ingaruka, ariko nyuma yo guhurizwa mu mahugurwa y’iminsi ibiri mu Karere ka Muhanga, ngo bagiye kwikubita agashyi ku bw’imbaraga nke zabarangaga.

Umukozi wa MININFRA asobanurira abajyanama baturuka mu Turere dufite imijyi yunganira Kigali ko nta bikorwa remezo bikwiye kubangamira umuturage
Umukozi wa MININFRA asobanurira abajyanama baturuka mu Turere dufite imijyi yunganira Kigali ko nta bikorwa remezo bikwiye kubangamira umuturage

Ingabire Nadine Michele, uyobora ibiro by’inama njyanama mu Karere ka Rusizi kamwe mu Turere dutandatu dufite imijyi yunganira uwa Kigali, avuga ko byaharirwaga Abatekinisiye gusa.

Ati “uruhare runini nyine rwari urw’abo batekinisiye, ariko noneho twongerewe ubumenyi bw’uko umuhanda ugomba kuza usanga abaturage, n’umuturage usibye n’Umujyanama agomba kubona ijambo kuko igikorwa remezo kizaba n’ubundi kije gisanga umuturage”.

Kuva mu mwaka wa 2014, abari batuye mu Mijyi bari ku kigereranyo cya 17%, bagiye bazamuka 4,5% buri mwaka kugeza ubu.

Biteganijwe ko mu mwaka wa 2020, nibura imijyi irimo n’iyunganira Kigali yazaba ituwe ku kigereranyo cya 35%.

Ibyo ariko ngo bizagerwaho igihe itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi yunganira uwa Kigali, bikorwa neza kandi abaturage bo bakabigiramo uruhare, harimo no kwita ku myubakire ifata amazi y’imvura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka