Radiyo yegera abaturage kurusha irindi tangazamakuru ryose - impuguke

Impuguke mu itangazamakuru mu Rwanda zemeza ko bitazorohera ibindi bikoresho bitangaza amakuru kuyageza ku baturage nk’uko radiyo ibikora kuko ikundwa na benshi.

Cleophas Barore uyobora urwego rw'abanyamakuru bigenga (RMC).
Cleophas Barore uyobora urwego rw’abanyamakuru bigenga (RMC).

Babitangaza mu gihe kuri uyu wa mbere tariki 13 Gashyantare 2017, isi yose yizihiza umunsi w’itangazamakuru. Umunsi washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibyumbye rishinzwe Uburezi n’Umuco (UNESCO)

Mu kiganiro KT Radio yagiranye n’Umuyobozi w’inama nkuru y’itangazamakuru, Peacemaker Mbugiramihigo ari kumwe n’umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Cleophas Barore, bemeje ko imibereho y’abaturage n’amateka ya radio ubwayo muri rusange biyigira ndasimburwa.

Peacemaker Mbungiramihigo ukuriye inama nkuru y'itangazamakuru (MHC).
Peacemaker Mbungiramihigo ukuriye inama nkuru y’itangazamakuru (MHC).

Barore umaze imyaka igera kuri 23 mu itangazamakuru mu Rwanda, yasobanuye ko radiyo mbere na mbere ari igitangazamakuru cy’abaturage, cyane cyane kubera imiterere n’imikorere yayo mu rwego rwa tekinike.

Yagize ati “Radio muri Afurika ni imbuto yaguye mu butaka bwiza kuko muri Afurika usanga benshi nta muco wo gusoma bagira, ahubwo bikundura kumva no kureba.”

Yavuze ko radiyo igera kuri benshi ugereranyije na televiziyo, ikindi kandi televiziyo ikaba ihenze mu gihe radiyo uzisanga harimo n’intoya cyane ndetse no muri za telefone zibamo ku buryo n’umuhinzi uri mu murima ashobora kuyitwaza.

Bamwe mu baturage baganiriye na KT Radiyo, nabo bemeza ko radiyo ibafasha mu kumenya amakuru ariko cyane cyane mu buvugizi mu gihe bibaye ngombwa, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bacuruzi wo mu Karere ka Kirehe Kayitare Deogratias.

Abandi bagaragaje impungenge z’uko batabasha kumva radiyo bitewe n’akazi bakora. Hari uwatangarije KT Radio ko kubera guca inshuro hirya no hino atajya abasha kumva radiyo, ibintu avuga ko bimubabaza kuko nawe yemera ko radiyo ari ingirakamaro.

Kugeza ubu mu Rwanda hari radiyo 34, kuva itegeko ryemerera abikorera gushyiraho radiyo zigenga ribayeho. Kuva muri Gicurasi 1961 kugeza muri 2004 hari radiyo imwe rukumbi (Radio Rwanda, na televiziyo imwe nayo yaje mu 1993.

Insanganyamatsiko y’umunsi wa radiyo muri uyu mwaka iri mu cyongereza “Radio is you” bisobanura ngo “Radiyo ni wowe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka