Radio Amazing Grace yahagaritswe burundu mu Rwanda

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa 24 Mata 2018 cyasheshe amasezerano aha Radio Amazing Grace uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Amazing Grace yitwaye nabi mu bihano none byayiviriyemo guhagarikwa burundu
Amazing Grace yitwaye nabi mu bihano none byayiviriyemo guhagarikwa burundu

Itangazo RURA yasohoye rivuga ko yafasha umwanzuro wo guseza uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda yari yarahaye Radio Amazing Grace nyuma y’aho iyi radio inaniriwe kubahiriza ibihano yari yaciwe.

Ku wa 28 Mutarama 2018, Radio Amazing Grace yahitishije inyigisho z’umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora, imbaga y’Abanyarwanda bashoboye kumva icyo kiganiro yahamije ko yarimo kwibasira no kwandagaza abagore.

Inzego zitandukanye z’abagore zahise zishyira ikirego Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) maze ubwo RMC yahuzaga impande zombi ku 12 Gashyantare 2018 zigaragaza ko koko iyi radio yatandukiye ikandagaza abagore.

RMC yahise isaba RURA guhagarika Radio Amazing Grace by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.

Gusa, RURA imaze gusuzuma ubu busabe yafatiye iyi radio ibyemezo birimo gusaba imbabazi Abanyarwanda kuri radio, guhagarika iyi radio mu gihe cy’ukwezi kumwe ndetse inayica amande ya miliyoni ebyiri (2,000,000 FRW).

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Rura, Antony KuLamba, rigira riti “RURA imaze kubona ko Radio Amazing Grace itubahirije ibihano yahawe yayandikiye ibarwa iyibaza impamvu itubahiriza ibihano yahawe ariko Radio Amazing Grace itanga ibisobanuro bidahwitse.”

RURA ikaba yahise ifata umwanzuro wo gusesa burundu amasezerano aha Radio Amazing Grace uburenganzira bwo gukorera ibiganiro no kuvugira ku butaka bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese iyoradiyo yavuzikikubagore babàgore iyinkuru ntimwadusobanuriyepe nahubundi barakomeye koko¡!!!!!

haragira ja yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka