PSD yemeje Paul Kagame nk’umukandida wayo mu matora

Inama ya biro Politiki y’Ishyaka PSD yanzuye ko Paul Kagame ari we mukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba ku itariki 04 Kanama 2017.

Dr Vincent Biruta usanzwe ari Ministiri w'umutungo kamere mu nama ya biro Politiki ya PSD
Dr Vincent Biruta usanzwe ari Ministiri w’umutungo kamere mu nama ya biro Politiki ya PSD

Byatangarijwe muri iyo nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena 2017.

Inama yayobowe na Dr Vicent Biruta, uyobora iri shyaka yafashe uyu mwanzuro ko mu izina ry’Abarwanashyaka bose b’iryo shyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage(PSD).

Dr. Augustin Iyamuremye yavuze ko bashingiye ku busabe bw’Abanyarwanda bwasabaga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongera kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda.

Avuga kandi ko bashingiye ku mikoranire izira amakemwa basanzwe bafitanye n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Agira ati "Bemeje ku bwumvikane busesuye ko umukandida wa PSD ari Nyakubahwa Paul Kagame.”

PSD kandi yanijihije imyaka 25 imaze ishinzwe
PSD kandi yanijihije imyaka 25 imaze ishinzwe

Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishyaka PSD rimaze rishinzwe, bose bashyigikiye uyu mwanzuro mu buryo bwo guhagarara bose bakoma mu mashyi.

Bamwe mu bafashe ijambo bavuga ko bashingira ku iterambere Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda.

Dr Vincent Biruta, usanzwe ari Ministiri w’umutungo kamere yavuze ko na bo bashingiye ku kuba Perezida Kagame yarahaye umwanya wa Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubarizwa muri PSD.

Yavuze kandi ko adashidikanya ko indi mitwe ya Politiki izemeza guhagararirwa na Perezida Paul Kagame mu matora ateganijwe.

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama ya biro politiki y'iryo shyaka
Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama ya biro politiki y’iryo shyaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Erega gari ya moshi iri munzira hamwe nikibuga cya bugesera naho sitade ya gahanga ni ugutegereza reka tumuhe amahirwe kugeza 2034 kuko viziyo igomba kugerwaho uko byagenda kose nubwo byahinduka vision 100/100 tuzategereza

Lin yanditse ku itariki ya: 5-06-2017  →  Musubize

Bashimangiye ibyagaragajwe n’abayoboke babo kuko duhindura itegekonshinga kugirango ritazazitira president kagame,abanyarwanda barenga 90% babyemeje ntabwo ari abo muri FPR gusa.

Mukama yanditse ku itariki ya: 5-06-2017  →  Musubize

Muri abantu b’abagabo rwose ibyo mwiyemeje mubigezeho.

Ngombwa Augustin yanditse ku itariki ya: 3-06-2017  →  Musubize

Ningombwarwose kumutora erega amazekutugezakuribyinshi kd byiza.

MUSONI JAEN D yanditse ku itariki ya: 4-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka