Polisi yubatse stade izakiniraho i Gikomero, inahacungira umutekano

Polisi y’Igihugu ivuga ko ikibuga cy’umupira w’amaguru yubatse mu Murenge wa Gikomero muri Gasabo, kigiye kongera ubusabane n’umutekano ukanozwa muri ako gace.

Umuyobozi mukuru wa Polisi IG Emmanuel Gasana ashyikiriza abayobozi ba Gasabo imipira yo gukinisha.
Umuyobozi mukuru wa Polisi IG Emmanuel Gasana ashyikiriza abayobozi ba Gasabo imipira yo gukinisha.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko icyo kibuga cyashyizweho kugira ngo abantu bidagadure ariko banibuke n’uruhare rwabo mu gucunga umutekano no kubahiriza amategeko.

Yagize ati "Usanga umuntu ahetse abantu batatu kuri moto, ndetse n’ihene inyuma. Turagira ngo ibyaha by’ibiyobyabwenge, ubwicanyi, guhohotera abana bicike."

Umuyobozi Mukuru wa Polisi avuga ko aho amahoro ari abantu bagira imikino. Ikibuga nikimara gutungana, ikipe ya Polisi ngo izajya ijya gukina n’iya Gikomero.

Ikibuga Polisi yubatse i Gikomero ngo cyatwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 153Frw.

Ikibuga abaturage bo muri Gikomero bubakiwe na Polisi.
Ikibuga abaturage bo muri Gikomero bubakiwe na Polisi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yavuze ko abanywa ibiyobyabwenge cyangwa abafitanye amakimbirane mu ngo nta mwanya bazaba bakigira wo kubikora, ahubwo ngo bazajya gusabana n’abandi.

Minisitiri Uwacu yongeraho ko gushyira ibibuga mu cyaro bituma habaho ubwinyagamburiro, ku buryo ngo imikino imwe n’imwe iri ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga itazajya ibera mu mijyi gusa.

Gatete Gilbert umwe mu bagize ikipe ya Gikomero, avuga ko bizatuma abana bazamuka, bagera kure hashoboka mu mikino. Ati "Iyo umuntu arushanwa n’umuntu ukomeye atera imbere vuba".

Umukinnyi w’Umukobwa witwa Kubwubuntubwimana Elina wo muri Gikomero, na we avuga ko imikino izatuma umubare w’abana b’abakobwa batwara inda zitateguwe ugabanuka.

Santeri y’Umurenge wa Gikomero aho Polisi yubatse ikibuga cy’umupira w’amaguru, ngo iri ku birometero 16 uvuye ku kibuga cy’indege i Kanombe nk’uko bitangazwa n’Akarere ka Gasabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni igikorwa cy’indashyikirwa.

jjbgh yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka