Polisi yerekanye Abarundi 12 yafashe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Polisi y’u Rwanda yerekanye Abarundi 12 yafatiye ku mupaka uhuza u Rwanda n’Uburundi ku Kanyaru bikekwa ko bari bagiye gucuruzwa muri Aziya.

Bamwe mu bari bajyanwe muri Aziya bizezwayo akazi
Bamwe mu bari bajyanwe muri Aziya bizezwayo akazi

Polisi yerekanye abo bantu kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017.

Tariki ya 10 Mutarama 2017 nibwo bafashwe bamaze kwambuka umupaka w’Akanyaru, bagiye guhura n’abantu batatu barimo umugabo w’Umurundi n’Abanyakenya babiri (umugabo n’umugore), bari babijeje akazi muri Aziya.

Abo bantu, barimo abagore 11 n’umugabo umwe, bari kubajyana muri Aziya (Human Trafficking), babanyujije muri Uganda.

Umwe mu bari bajyanwe ku mugabane wa Aziya avuga ko bari babijeje kubaha akazi, bagahindura ubuzima barimo bityo bafata icyemezo cyo kwemera ko babajyana.

Agira ati “Batubwiraga ko bagiye kudushakira akazi muri Quatar, Arabie Saudite, Auman n’ahandi.

Nta yandi mahitamo twari dufite gusa twaje kumenya ko bari bagiye kuducuruza no kudukoresha ibikorwa bidakwiriye ari uko dufashwe.”

Akomeza avuga ko uko ari 12 batari baziranye,bahuriye aho bagombaga guhagurukira bakajyanwa n’abashakaga kubacuruza.

Abo ni bamwe mu bari bajyanye abo Barundi muri Aziya
Abo ni bamwe mu bari bajyanye abo Barundi muri Aziya

Bigoranye, umwe mu bakekwaho ubu bucuruzi bw’abantu w’Umurundi, atangaza ko atigeze acuruza abantu,ahubwo ngo yafashwe bitewe n’uko bamubonye ku mupaka avugana n’umugabo w’umunyakenya bari baziranye.

Agira ati “Ibi bintu byo gucuruza abantu simbizi rwose gusa uriya mugabo wo muri Kenya twari tuziranye kuko acuruza ibintu i Bujumbura. Bamfashe babonye musuhuza ku mupaka! Nari ngiye i Kampala kureba umuvandimwe wanjye.”

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Lynda Nkuranga yaburiye abantu bose bibwira ko bashobora gukoresha inzira y’u Rwanda mu bikorwa byo gucuza abantu.

Avuga ko bidashobora kwihanganirwa na gato ndetse ko n’ababikora mu gihugu imbere bagakoresha abantu ubucakara cyangwa ibiteye isoni, ko amategeko azabibaryoza.

Agira ati “Mu Rwanda ntidushaka ko hagaragara ‘case” n’imwe. Ntabwo tuzabyihanganira ni icyaha kitazemerwa hano mu Rwanda!

Hari amategeko abihana nta kujenjeka, imbaraga zigiye kwiyongera, abazabifatirwamo bose bazagira ibibazo bikomeye cyane.”

Biteganyijwe ko Abarundi bafashwe bikekwa ko bari bagiye gucuruzwa, bazasubizwa mu gihugu cyabo, abari babatwaye bagashyikirizwa ubutabera.

Abagore n’abakobwa nibo bakunze kubeshywa ko bagiye hanze y’u Rwanda kubona akazi, bakisanga bagiye gukoreshwa ubucakara n’ibindi bikorwa by’urukozasoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushimiye cyane polisi y’u Rwanda idahwema kubera maso u Rwanda n’ abandi bose itarobanuye ku butoni nk’ indangahaciro ku munyarwanda. Go on!!!!

Shyaka yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka