Polisi yerekanye 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi bashaka serivisi

Kuri iki cyumweru, Polisi y’Igihugu yerekanye abakekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo ababo n’ibyabo birekurwe, cyangwa gushaka gutsindira gutwara ibinyabiziga.

30 bakekwaho guha ruswa abapolisi ngo bahabwe serivisi bagaragajwe
30 bakekwaho guha ruswa abapolisi ngo bahabwe serivisi bagaragajwe

Polisi y’u Rwanda itangaza ko aba bantu 30 baturuka mu ntara zitandukanye z’Igihugu, bafashwe mu gihe kitarenga icyumweru, kandi gahunda yo gufata abandi ngo izakomeza.

Mu bemera icyaha harimo uwitwa Alexis uvuga ko yaguze imyenda ituruka i Burundi ngo atabizi, ayishoye ku isoko i Nyamagabe ari kuri moto, ahura n’abapolisi ngo baramuhagarika arinangira.

Avuga ko baje kumufata kubera amakosa yo kudahagarara, kutagira uruhushya rwo gutwara iyo moto; akaza kwishyura ihazabu y’amafaranga ibihumbi 75Frw bakamurekura.

Yagize ati"Ariko nyuma yaho nagiye kubaza iby’iyo moto yari intirano ndetse n’imyenda, bambwira ko nzatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 Frw kugira ngo mbone moto; nyabuze nibwo naje gushakira Komanda ibihumbi 30 Frw, akaba ari yo nafatiweho".

Hari undi bafunganywe utemera icyaha, we uvuga ko abapolisi ku muhanda bamubajije ibyangombwa byose akabyerekana, keretse kizimyamoto ngo atari afite mu modoka.

Nyuma yo kutayigaragaza ngo yavuye mu modoka ajya kwinginga umupolisi ngo amurekure, aho kubikora ngo yamwambitse amapingu, ahamagara bagenzi be bambaye gisivili ababwira ko nari ndimo kumuha ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu".

Akomeza avuga ko ayo mafaranga ntayo yari afite mu mufuka, ahubwo ko ngo yari afite ibihumbi bitatu. Ngo bamukozemo bayakuramo bamwongereraho amafaranga ibihumbi bibiri kugira ngo babone impamvu yo kumufunga.

Polisi iherutse no kwerekana abapolisi bashinjwa kwakira ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege yatangaje ko ibi byakozwe kugira ngo berekane ko abatanga ruswa n’abayakira bose bahanwa kimwe.

Ati"Niba ushaka serivisi runaka ntibikwiriye ko utanga ruswa ngo ni uko batinze kuyiguha cyangwa bayikwimye; ufite inzego wajyaho zikakurenganura".

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko nta ruswa ikwiye gutangwa mu gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kuko uretse kubonana n’abapolisi mu gihe cy’ikizamini, ahandi umuntu abona serivisi akoresheje ikoranabuhanga.

Asaba umuntu wese wabona aho ruswa itangwa guhamagara kuri nimero itishyurwa 997, kubwira ibiro bya Polisi bimwegereye ndetse no kwandika binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za twitter na facebook.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abobantu bagebahanwa kuko bangiza igihugu

hirana yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka