Polisi yasobanuye iby’abanyamakuru bavuga ko bahohotewe n’umujepe

Polisi y’u Rwanda itangaza ko yubaha uburenganzira bw’itangazamakuru mu gihe umunyamakuru ari gutara inkuru kandi yubahiriza amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Theos Badege
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege

Itangaza ibi mu gihe ku wa gatanu ku itariki ya 01 Nzeli 2017, abanyamakuru bayimenyesheje ko umwe mu bajepe (Republican Guard) yabahohoteye ubwo bageragezaga kujya kwa Rwigara mu Kiyovu.

Ako gace ubusanzwe karindwa n’abajepe kuko hegereye ahatuye umukuru w’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege asobanura uko byagenze avuga ko abajepe babonye abo banyamakuru batembera muri ako gace bibaza icyo bahashaka.

Agira ati “Barabegereye, bababwira abo aribo bituma habaho gutongana (hagati y’abanyamakuru n’abajepe).

Ibi bigaragaza ko (abajepe) batari bamenye abo bantu kuko batari bazi ibyo barimo. Ntihari kuba harabaye kutumvikana kuko ari abanyamakuru n’abo bajepe bose bari bari ku kazi kabo.”

Akomeza avuga ko ibyo bimaze kuba abanyamakuru bahise babimenyesha Polisi y’igihugu ihita ibishyira mu buryo.

Ati “(Abanyamakuru) ntibari bakwiye kuba baratangaje ko basagariwe. Polisi y’igihugu yubaha uburenganzira bw’itangazamakuru mu gihe umunyamakuru atara inkuru kandi yubahiriza n’amategeko. Kubijyanye n’icyo kibazo nta tegeko (abo banyamakuru) bari bishe.”

Hari amakuru ahwihwiswa avuga ko abo mu muryango wa Rwigara bafunze. Ariko ACP Badege ahamya ko nta muntu n’umwe wo muri uwo muryango ufunze.

Agira ati “Nta numwe ufunze. Polisi y’igihugu izi neza ko bavugana n’ababahagararira mu mategeko ndetse bakanabasura. Turacyabakoraho iperereza.”

Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ku muryango wa Rwigara kubera ko ikompanyi y’uwo muryango n’abayifitemo imigabane, yanyereje imisoro.

Polisi kandi ivuga ko iri gukora iperereza kuri Diane Rwigara kuko yakoresheje impapuro mpimbano.

Ibi bikaba bijyanye n’ibyo Komisiyo y’amatora yagaragaje ivuga ko Diane Rwigara yatanze imikono y’abantu bashyigikiye kandidatire ye irimo n’abapfuye.

Polisi y’igihugu yasatse urugo rwa Rwigara. Byari biteganyijwe ko ku wa mbere tariki ya 04 Nzeli 2017, Polisi yari guhata ibibazo abana ba Rwigara bakuriwe na Diane Rwigara kuko ariwe ugenga imitungo y’uwo muryango.

ACP Badege avuga ko ariko bifuje ko uko guhatwa ibibazo kwaba kwigijwe inyuma.

Ati “Bifuje ko twababa twigije inyuma kubabaza kugira ngo bakomeze kuvugana n’ababahagararira mu mategeko kandi ibyo byarakozwe.”

Hari amakuru avuga ko ubwo Polisi yasakaga urugo rwa Rwigara habonetseyo miliyoni 150RWf.

Hari andi makuru kandi avuga ko mu igenzura ryakozwe kuri iyo kompanyi y’umuryango wa Rwigara ryagaragaje ko hari amafaranga y’imisoro angana na miliyari 5RWf iyo kompanyi itarishyura kuva mu mwaka wa 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Erega ijambo ry’Imana ruravuga ngo "Nimubura ubwenge nzabata".
Kwirirwa muhangana bizabamarié iki? Mature mukareba icyabateza kikanateza imbere Igihugu!

Gaga yanditse ku itariki ya: 3-09-2017  →  Musubize

diane ntazi icyipe akina nayo namugira inama niyiyakite kd arebe ejo hazaza

alias yanditse ku itariki ya: 3-09-2017  →  Musubize

Turashimira abasore barinda umukuru wigihugu. akazi bakora, ariko icyo ntasobanukiwe. iyo hoteli batonganiyeho. kuyinjiramo bisaba. gusobanurira abo ba GP uwo uriwe ? ubyumva neza namusaba. kubinyumvisha najye kandi yaba akoze !

Gahinda yanditse ku itariki ya: 3-09-2017  →  Musubize

muvandi niba nasomye neza nta hotel bavuzemo hano bari bagiye mu rugo rwo kwa rwigara hegeranye naho umukuru wigihugu atuye kdi harindwa n’ abajepe ndumva ariko nabyumvise

placide yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka