Polisi y’u Rwanda yihaye icyumweru cyo kwita ku burenganzira bw’abana

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, kizibanda ku burenganzira bw’abana, kikazarangira hizihizwa isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.

Urubyiruko rwifatanyije na Polisi gutangiza icyumweru cy'ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda.
Urubyiruko rwifatanyije na Polisi gutangiza icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Mu rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, iki cyumweru cyatangirijwe mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Kamena 2016.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, ACP Bertin Mutezintare, yavuze ko basanzwe bagira icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, ariko muri uyu mwaka, bashaka kwibanda ku bikorwa birengera uburenganzira bw’abana.

ACP Mutezintare yavuze ko kuba Polisi yariyemeje kwibanda kuri ibi bikorwa, bitatewe n’uko ibibazo bibangamira abana ari byo byiganje, ahubwo ngo ni ukugira ngo n’aho bikigaragara biranduke burundu.

Avuga ko hari ibyaha byibasira uburenganzira bw’abana birimo gushorwa mu businzi, mu biyobyabwenge, mu mirimo ivunanye no gufatwa ku ngufu. Polisi ngo ikaba yarashyize imbaraga mu kubikumira.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, avuga ko guharanira uburenganzira bw’abana bigomba kuba inshingano ya buri Munyarwanda kugira ngo babateganyirize ahazaza heza.

Guverineri Mukandasira avuga ko abana bagomba kurindwa ibiyobyabwenge ahubwo bagashyirwa mu mashuri.

Yagize ati ”Ndiyama abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko bituma urubyiruko rwangirika, ntibashobore gutanga umusaruro mu kubaka igihugu.”

Mu kwezi kwa Gicurasi 2016, mu Ntara y’Iburengerazuba, habaye ibikorwa byo gukura abana mu muhanda.

Mu Karere ka Rubavu, abana 200 bakuwe mu muhanda basubizwa mu mashuri, naho abana bari baravuye mu ishuri kubera ibibazo bitandukanye barisubijwemo mu karere bagera ku 1200.

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi basabwa gukurikirana uburenganzira bw’abana kuko Polisi yonyine itatanga igisubizo ku burere bwabo, ahubwo ababyeyi bagombye kubahiriza inshingano zo kurera bakurikirana abana babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba haratangijwe ubu bukangurambaga mu kurengera abana no guharanira uburenganzira bwabo ni ikintu cy’ ingenzi cyo gushyigikirwa na buri wese kandi akabigiramo uruhare. Dufatanye rero na Polisi yacu twebwe abaturage ndetse mu gihe tubonye hari umwana uhohoterwa cyangwa ubuzwa uburenganzira bwe tubimenyeshe inzego z’umutekano ndetse n’izibanze.

kalisa emmy yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka