Polisi y’Igihugu ngo iraharanira ko ruswa iranduka burundu

Polisi y’igihugu itangaza ko ikomeje urugamba rwo kurandura ruswa ku buryo hari icyizere ko izagabanuka ku buryo bufatika.

ACP Mbonyumuvunyi yemeza ko Polisi y'Igihugu ikora ibishoboka byose ngo ruswa irandurwe burundu
ACP Mbonyumuvunyi yemeza ko Polisi y’Igihugu ikora ibishoboka byose ngo ruswa irandurwe burundu

Byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo ku gukumira no kurwanya ruswa, yabereye ku kicaro cya Polisi y’igihugu, tariki ya 08 Ukuboza 2016.

ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi, ushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo no kurwanya ruswa avuga ko Polisi y’igihugu ikomeje kuza ku isonga mu kurwanya ruswa mu Rwanda mu bufatanye n’izindi nzego za Leta.

Hakiyongeraho n’ingamba zitandukanye zigenda zifatwa kuburyo bizeye ko izagabanuka. Yemeza ko nubwo Polisi y’igihugu itungwa agatoki mu kuba hari bamwe muri yo abarya ruswa, bigenda bigabanuka.

Agira ati “Natwe badushyize mu ba mbere bavugwaho ruswa ariko turi n’aba mbere mu kuyirwanya, umupolisi ukirya ruswa ni wa mukobwa uba umwe agatukisha bose.

Mwabonye ko hari abapolisi basigaye batunga agatoki ababahaye ruswa twiteguye hamwe n’izindi nzego kuzayirwanya tukayirandura.”

Iyo nama nyungurana bitekerezo yahuje abapolisi, Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) na Transparency International Rwanda.

Dr Usengumukiza Felicien ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) avuga ko ruswa kuyirwanya ari ibintu bigomba guhoraho kuko isi itari iy’abatagatifu.

Gusa hakaba hashyirwamo ingamba mu kwimakaza imiyoborere myiza bahangana na ruswa.

Agira ati “Ruswa igenda igabanuka kandi tuza mu bihugu bya mbere ku isi ariko ntitugomba kwirara tugomba guhora dukangurira Abanyarwanda, ni nayo mpamvu duhora dufatanya na polisi ngo tuyice mu bice byose bishoboka.”

Inzego zose zasabwe gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ruswa
Inzego zose zasabwe gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ruswa

Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yamaganye amazina ahabwa ruswa n’imvugo ziyivugwamo kugira ngo igabanure ubukana ifite.

Yibutsa abantu ko ruswa igira ingaruka ku mutekano w’igihugu, imiyoborere myiza, imitangire ya serivise n’ubutabera.

Agira ati “Hari abagifite imvugo ngo umugabo nurya utwe akarya n’utwabandi cyangwa bakaka ruswa bayita umuti w’ikaramu! Ibi ni ibintu bituma ibyakagiriye inyungu abaturage bose bijya mu maboko y’abantu bake.

Ni ibintu bidindiza iterambere ry’igihugu, kandi bizacika nidukorera hamwe nka Polisi, RGB, umuvunyi na twe twese.”

Polisi y’igihugu ivuga ko inzego zikomeje kuvugwamo ruswa nyinshi ari izitanga serivisi mu bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, abashaka “Controle Tchnique”, amasoko ya Leta n’ahandi.

Mu mwaka wa 2015 icyegeranyo cya Transparency International Rwanda cyari cyerekanye ko muri Polisi y’igihugu hari ruswa iri ku cyigereranyo cya 6,3 % mu gihe mu mwaka wa 2013 bari kuri 8,2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo mbyumvise neza ngo polisi iri kwisonga mu kurwanya ruswa cyangwa kurya ruswa. Ababaha make nyine bazajya babatunga agatoki

ruti yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka