Perezida yasabye ko habaho ubworoherane mu bwikorezi bw’indege

Perezida Paul Kagame asanga hakwiye kubaho ubworoherene mu bwikorezi bwo mu kirere mu ibihugu by’Afurika, kugira ngo ingendo z’indege zihendukire Abanyafurika.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama ku bwikorezi bw'indege.
Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama ku bwikorezi bw’indege.

Yabitangaje ubwo yafunguraga inama Nyafurika ku bwikorezi bw’indege “Aviation Africa 2017”, i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2017.

Yagize ati “Mu gihe ikirere cyacu cyaba gifunze, biragoye kugira urwego rw’indege urwizerwa,urw’umutekano kandi ruhendutse.

Niba dushaka kwagura ubwikorezi bw’Umugabane bujyanye n’ikoranabuhanga, tugomba kubikora no mu rwego rw’indege kugira ngo duteze imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika n’ahandi ku isi.”

Iyi nama yitabiriwe n'impuguke zitandukanye, zirimo izo mu gihugu no mu mahanga.
Iyi nama yitabiriwe n’impuguke zitandukanye, zirimo izo mu gihugu no mu mahanga.

Yasobanuye ko mu gihe ikirere cy’umugabane wa Afurika cyaba gifunze, byagorana kugira ngo ubu bwikorezi bw’indege butere imbere kandi ngo kugeza ubu ni imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’ibihugu.

Mu ngamba zo guteza imbere uru rwego no kongera umubare w’abakoresha indege mu ngendo zabo ku mugabane wa Afurika, harimo nko gukuriraho Viza Abanyafurika batemberera ibihugu by’uyu mugabane, nk’uko u Rwanda rwabikoze.

Perezida Kagame avuga ko izo ngamba n’izindi zo gutanga ubwisanzure mu kirere zidahagije kugira ngo ubu bwikorezi butere imbere ahubwo ko hakwiye kwiyongeraho ubunararibonye n’ubuziranenge muri uru rwego rw’ubwikorezi.

Rwandair yerekanye tumwe mu gushya imaze kugeraho.
Rwandair yerekanye tumwe mu gushya imaze kugeraho.

Ati “Kuvanaho imbogamizi ni byo ariko ntibihagije. Tugomba kugira ubunararibonye mu bushobozi butandukanye mu rwego rw’indege.”

Yongeyeho ko ubudakemwa mu bwikorezi bw’indege za Afurika bushingiye ku gutanga serivisi zinoze, zigatanga umudendezo ku bakiliya, bigaherekezwa n’imiyoborere isobanutse no kugendana n’ikorabuhanga rigezweho.

Ati “Tugomba rero guharanira gutanga serivise zirenze izo batwifuzaho kugira ngo tubashe gupiganwa ku rwego rw’isi.”

Andi makopanyi nayo yagiye yerekana uko akora.
Andi makopanyi nayo yagiye yerekana uko akora.

Iyi nama y’iminsi ibiri yiga ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege, yitabiriwe n’abantu bagera kuri 550 bavuye mu bihugu 58. Harimo kandi ibigo by’indege 120 n’ibindi 56 bimurika ibikorwa bijyanye n’ubu bwikorezi.

Inama Nyafurika ku bwikorezi bw’indege ibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu 2015.

Iyi nama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 22 kugeza 23 Gashyantare 2017, ikaba ari yo ya mbere ya Aviation Afurika ibereye ku mugabane wa Afurika.

Ibihugu bitatu byari byasabye kwakira iyi nama, ariko u Rwanda rutoranywa kuko rwujuje ibyasabwaga byose kugira ngo iyi nama igenede neza kandi rukaba rwaragaragaje guhanga udushya no gushyigikira ubwikorezi bwo mu kirere.

Kureba andi mafoto menshi y’iyi nama kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka