Perezida Kagame yizeye impinduka zifatika mu ivugurura ry’Afurika yunze Ubumwe

Perezida Paul Kagame ukuriye komisiyo ishinzwe kuvugurura Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, avuga ko ibizavamo bizaba bishingiye k’ukuzamura ubukungu bw’Umunyafurika.

Perezida Kagame yavuze ko gukorera hamwe nk'Abanyafurika ari yo nzira yo kugera ku iterambere.
Perezida Kagame yavuze ko gukorera hamwe nk’Abanyafurika ari yo nzira yo kugera ku iterambere.

Perezida Kagame yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ku mivugururire y’Umuryango Nyafurika, iteraniye muri Guinea Conakry, kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2017.

Yagize ati “Dukeneye kwihutisha imyanzuro yo guha ubushobozi AU, tugendeye ku misoro y’ibyinjira. Ntabwo twakwihanganira gukomeza kuguma hamwe nk’abaheze mu byondo.

Umwuka w’impinduka uragaragara kandi dufite gahunda ifatika. Mureke dukomereze ku byo twari tumaze kugeraho.”

Perezida Kagame na Perezida Conde mu ama yiga uko AU yavugururwa ikarushaho gutanga umusaruro.
Perezida Kagame na Perezida Conde mu ama yiga uko AU yavugururwa ikarushaho gutanga umusaruro.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyo nama ko ibyo bizagerwaho ari uko Abanyafurika bavuze ururimi rumwe kandi bakanamenya uko bakorana n’abafatanyabikorwa b’abanyamahanga.

Ibyo kandi bikagendana n’uko abanyamuryango ba AU bose bubahiriza ibyemezo bifatwa.

Ati “Mureke dukorere hamwe mu kwiyubakira ahazaza twifuza.”

Perezida Kagame niwe wahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa ivugururwa rya AU.
Perezida Kagame niwe wahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa ivugururwa rya AU.

Perezida Kagame niwe wahawe inshingano zo kuyobora ivugurura ry’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe. Yitabiriye iyo nama yari iyobowe na Perezida Alpha Conde wa Guinea Conakry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Abantu mwandika,mujye mureba kure.Musome Zaburi 146:3,4,hanyuma musome inkuru ya Kanamugire Fiston munsi hano.

KEMAYIRE Johnson yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Hari benshi batabona uburyo HE yitanga, arakora kuburyo bigaragarira Africa yose! Ese mu mpinduka za African Union hari aho bateganya kuzagira Leta imwe (Etats Unies d’Afrique ) ngo dutangire campaign azatorerwe kuba le premier President des Etats Unies d’Afrique?

Alex yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

PRESIDENT WACU NI NTWARI AZAFASHA AFURIKA YUNZE UBUMWE NKUNKO ADUFASHA TWE ABANYARWANDA KDI NKA BANTAFURIKA TURA MUSHYIGIKIYE.

NZACAHINYERETSESIMEON yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Good work, but whoever took the picture should try to make our Mzee look nice this one make him very much weary i don’t think it is fare. thanks

alias nkusi yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

African Union (Afurika yunze ubumwe) yashinzwe muli 1963.Yahoze yitwa Organisation of African Unity.Ifite ikicaro i Addis Abeba muli Ethiopia.Kuva yajyaho,yagaragaje ko idashoboye.Intego yayo ya mbere,yali "Gukuraho intambara zose muli Afrika".Nyamara ahubwo intambara zariyongereye kuva yajyaho.Kandi hafi ya zose zari abanyagihugu birwanira.
Muzi intambara za Congo-Kinshasa,Congo-Brazzaville,Biafra,Angola,Uganda,Tchad,Somalia,Western Sahara,Rwanda,Burundi,Sudan,Liberia,etc...
Imyaka yose 54 imaze,African Union ,yagiye igira IMPINDUKA nyinshi,ariko ntacyo zatanze.Ku bantu bemera Bible,nta wundi muti uzakuraho ibibazo byo muli iyi si,uretse Ubwami bw’imana.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,Ubwami bw’imana ni UBUTEGETSI bw’imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bwose bw’abantu,noneho imana igashyiraho ubutegetsi bwayo ku isi hose.Buzaba buyobowe na YESU nkuko byanditse muli Ibyahishuwe 11:15.YESU nategeka,ISI yose izahinduka Paradizo.Nguwo UMUTI nyawo uzakuraho ibibazo byose ISI ifite.Yaba UN cyangwa African Union,byananiwe gukuraho ibibazo.Ahubwo bigenda byiyongera buli mwaka kandi bizakomeza kwiyongera.Urugero,president Nkurunziza arashaka mandate ya 3 kandi ntawe uzamubuza.Nakomeza gutegeka,Abarundi bazamererwa nabi cyane.
Reba ibyo president Mugabe akora,African Union irebera.

KANAMUGIRE Fiston yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Muzehe wacu arashoboye. Abemeye ko ahagararira ayo mavugurura barebye kure kandi bahisemo neza. Twabuzwa n’iki kumutorera kongera kutuyobora? Kagame Paul ntakiri uw’Abanyarwanda gusa ahubwo ni uw’Abanyafurika bose.

Mana waduhaye Kagame Paul, ukomeze umurinde. Wamuhaye ubwenge n’urukundo natwe tumuseruraho umutuzo,iterambere,amahoro....

alias yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka