Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’Intwari

Abanyarwanda bose babyukiye mu gikorwa cyo kwibuka intwari zitangiye igihugu, igikorwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze ashyira indabo ku gicumbi cy’Intwari.

Perezida Kagame yunamiye Intwari zishyinguye ku gicumbi cy'Intwari
Perezida Kagame yunamiye Intwari zishyinguye ku gicumbi cy’Intwari

Iki gikorwa asanzwe agikora buri mwaka aho asura igicumbi cy’Intwari giherereye i Remera, akunamira intwari ziharuhukiye, akanahashyira indabo.

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, nabwo aherekejwe n’abandi bayobozi bunamiye intwari zihashyinguye.

Muri iki gicumbi haruhukiye Intwari zirimo Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imanzi.

Abo mu muryango wa Fred Gisa Rwigema bashyira indabo ku mva ye
Abo mu muryango wa Fred Gisa Rwigema bashyira indabo ku mva ye

Harimo kandi Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997. Aba bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imena.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Dukomeze Ubutwari, Twubake u Rwanda twifuza."

Mu mirenge yose igize u Rwanda naho abaturage bizihije uyu munsi, hakaba hari n’aho bagiye bashimira abaturage bagiye bagaragaza ubutwari.

Kureba andi mafoto kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka