Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya-Gatsibo mu muganda usoza Gashyantare

Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru bitabiriye Umwiherero bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Kabarore muri Gatsibo mu muganda usoza ukwezi wa Gashyantare.

Perezida Kagame ashyira ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ishuri
Perezida Kagame ashyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ishuri

Muri uwo muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ishuri ribanza rya Simbwa.

Perezida Kagame yavuze ko ayo mashuri yatangiye kubakwa muri uwo muganda ari ayo gutuma abana bigira hafi. Yijeje ko ayo mashuri azuzura vuba abana bakabona aho bigira.

Agira ati "Uyu munsi twafatanyije mu gikorwa cyo kubaka amashuri kugira ngo abana be kugenda ingendo ndende bashaka ubumenyi. Aya mashuri tudangiye kubaka uyu munsi azarangira vuba maze abana bacu babone uko biga neza."

Akomeza avuga ko mu burezi ariho hatangirira umuco wo kwigisha abana gukora no gukunda umurimo. Niyo mpamvu ngo ayo mashuri agomba gushyirwamo ikoranabuhanga bityo rikagera ku Banyarwanda bose.

Agira ati "Aho abana bacu bigira hagomba kuba ahantu hari ibikoresho bigezweho bibafasha kubona ubumenyi."

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali today bavuga ko kuba iri shuri baryegerejwe babyishimiye cyane kuko abana babo ngo bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga, bikabaviramo gutsindwa amasomo; nkuko Mukamakuza Seraphine abivuga.

Agira ati “Turanezerewe cyane kuba umukuru w’igihugu yadusuye akanadushyiriraho ishuri, ubu abana bacu bajyaga bakora urugendo rw’amasaha menshi bajya kwiga ariko ntibizongera.”

Abanyeshuri bo muri uyu mudugudu bakoraga urugendo rungana n’ibilometero 12 kugenda no kugaruka bajya kwiga. Iri shuri rizuzura ritwaye miliyoni 42RWf.

Perezida Kagame yitabiriye uwo muganda mbere yuko atangiza Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, ubaye ku nshuro ya 14, ubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Biteganyijwe ko uwo mwiherero wa 2017 uzamara iminsi itanu aho kumara ibiri nkuko byari bisanzwe bigenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ESE ubwo ahaaa uziko wagirango ni Jesus igihe yagendanaga nabigishwa,mureke dushime Imana kuko yatwoherereje intumwa
Murakoze.

Ngendahimana elie yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

turashi mira nyakubahwa president of rwanda muburyo atekerereza neza abanyarwanda.

ni patrick ndirusizi. yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

turashi mira nyakubahwa president of rwanda muburyo atekerereza neza abanyarwanda.

ni patrick ndirusizi. yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Perezida nkuwo niwe ukenewe murafurika yose byumwihariko muri RDC kuko uwonyakubahwa arintwari muribyose.ndamushimye

ALIAS yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Nibyiza pe iyabanatwemuri uganda byatagira natwe tukagira isuku

Deus yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka