Perezida Kagame yibukije abana gukenura ababyeyi babo badategereje Leta

Perezida Paul Kagame yibukije abana bagize amahirwe yo kwiga bakaminuza bakaba bikorera cyangwa bakorera Leta kujya bibuka bagafasha ababyeyi babo kuva mu bukene, badategereje igihe Leta izabagereraho ngo ibafashe.

Perezida Kagame asuhuza abaturage
Perezida Kagame asuhuza abaturage

Yabibibukije kuri uyu wa Gatatu taiki 4 Nyakanga 2018, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibiriro byo Kwibohora ku nshuro ya 24, byabereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.

Perezida Kagame yavuze ko Leta idafite ubushobozi bwo gufashiriza rimwe abakeneye gufashwa bose, aboneraho gusaba abana bafite ubushobozi gufatanya na Leta kurandura ikibazo cy’ubukene, bafasha ababyeyi babo.

Yagize ati ”Abana barihiwe na Leta bakarangiza bakabona imirimo ubu bakaba bikorera, bakwiriye kwibuka ababyeyi n’abavandimwe. Niyo utabibukira ko banakubyaye, wabibukira ko iriya mfashanyo yagufashije ngo wige, yavuye mu misoro ababyeyi bawe batangaga.”

Muri uyu muhango Perezida Kagame yatashye Umudugudu w’Ikitegererezo wubakiwe imiryango 68, yo muri uyu Murenge wa Rongi yari ituye mu manegeka.

Yasabye aba baturage kuzafata neza amazu bahawe ndetse n’ibindi bikorwa remezo biyarimo birimo amazi, amashanyarazi, ndetse n’Inka bahabwa zo kubakenura , abibutsa ko aba ari umusingi Leta iba ibahaye ngo bahereho biteza imbere.

Ati” Leta ntigomba kongera guha inka abo yayihaye ubushize, ngo yongere imuhingire umurima yamuhingiye ubushize, leta itanga aho uhera ngo nawe wiyubake.”

Yanibukije abaturage ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa badakwiye kwirara, ahubwo bakwiye gukomeza gukora cyane kandi bagakorera hamwe, kugira ngo barusheho gutera imbere bibuka kurinda ibyo bamaze kugeraho kugira ngo hatazagira ubaca mu rihumye akabisenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

none umuntu ashA ifoto yumuntu ntani meroye afite mwamufasha iki

mahoro yanditse ku itariki ya: 4-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka