Perezida Kagame yazamuye mu ntera aba-ofisiye bato 407

Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame yazamuye mu ntera aba-ofisiye bato 407 ba RDF.

Aba-ofisiye bato 407 bo mu ngabo z'u Rwanda (RDF) bazamuwe mu ntera
Aba-ofisiye bato 407 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bazamuwe mu ntera

Nkuko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, ribyerekana, Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 26 bari bafite ipeti rya “Lieutenant” bahabwa ipeti rya “Captain”.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kandi Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasilikare 381 bari bafite ipeti rya “Second Lieutenant” bahabwa ipeti rya “Lieutenant”.

Iri tangazo rigiye ahagaragara nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame ayoboye inama nkuru ihuza abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Pres kagame turamwemera cyane

just yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Turashimira umukuru wigihugu udahwema gushakira icyateza imbere urwanda

Mugiranezasamuel yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Muraho neza bavandi mwe mutugezaho amakuru y’ukuri igitekererzo ntanga nuko amakuru mutanga ari ayo mumigi gusa mukwiye no kumanuka mukegera abaturage bo mucyaro kuko baba bafite amakuru meshi cyaneee urugero nko mumurenge wa Cyabakamyi mukarere ka nyanza abaturage bafite ibibazo kuburyo mwabakorera ubuvugizi EX: nkibikorwa remezo,Umuriro,imihanda,n’ibindi

NIYOMUFASHA Richard yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka