Perezida Kagame yavuze kuri serivisi mbi umuturage ukoresha mitiweri ahabwa

Perezida Paul Kagame yashimye impinduka z’imihihigo y’uturere buri mwaka ariko yongeraho ko adashimishwa n’uburyo abaturage bakoresha mitiweri batakirwa uko bikwiye.

Perezida Kagame mu nteko ubwo hamurikwaga imihigo ya 2016/2017
Perezida Kagame mu nteko ubwo hamurikwaga imihigo ya 2016/2017

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, hamuritswe imihigo y’uturere ya 2016/2017. Akarere ka Rwamagana ni ko katunguranye kaza ku mwanya wa mbere n’amanota 82.2% naho Akarere ka Rubavu kagira amanota 72.76%.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye ibyagezweho n’uturere cyane cyane uko uturere tw’inyuma twazamutse mu manota. Ariko anagaruka kuri serivisi mbi abaturage bahabwa, avuga ko bibabaje.

Yavuze ko nihatagira igihinduka azifatira icyo kibazo, kuko imikorere y’abayobozi atari bo igiraho ingaruka bwa mbere, ahubwo abaturage ari bo bahababarira.

Yatanze urugero rw’uburyo abaturage bakoresha serivisi za mitiweri bahora batonze imirongo ku muyobozi ushinzwe kubakira ariko bake ari bo bazibona.

Yagize ati “Ntabwo abaturage mu turere baba barishyuye za mitiweri ngo babeho umubare munini uhora uganya ko utabona serivisi (…). Bajya aho bakeneye serivisi, abantu bakirirwa batonze umurongo uwagombaga kubikora akazira aho ashakiye cyangwa ntaze".

Ati: “Yaza nabwo yakererewe, akaza areba ku isaha yihuta ashaka gutaha. Agaha abantu bari bamutegereje serivisi 30% abandi 70% bakazategereza ikindi gihe azaba yazindutse yumva ameze neza cyangwa ashaka gutanga igisubizo.”

Yavuze ko imikorere nk’iyo idahwitse ku bayobozi b’uturere n’ubwo baba bishimiye amanota babonye mu mihigo. Asaba ko hakwiye ingamba nshya zifasha mu igenzura ry’uko imihigo yahizwe ihuye n’ibikorerwa abaturage.

Yongeyeho kandi ko, imihigo ikwiye kuba umusingi w’impinduka z’ubuzima bw’Abanyarwanda, kandi ibikorwa bihigirwamo bikaba ari bimwe bizamura ubuzima bw’umuturage.

Ninisitiri w'Intebe Eduard Ngirente atangaza uturere twahize utundi mu mihigo 2016-2017
Ninisitiri w’Intebe Eduard Ngirente atangaza uturere twahize utundi mu mihigo 2016-2017
Mayor wa Rwamagana wahize bagenzi be Mu Mihigo
Mayor wa Rwamagana wahize bagenzi be Mu Mihigo
Habyarimana Jean Damascene Meya wa Musanze , akarere kabaye aka kabiri mu kwesa imihigo
Habyarimana Jean Damascene Meya wa Musanze , akarere kabaye aka kabiri mu kwesa imihigo
Eugene Muzuka uyobora Akarere ka Huye kabaye aka gatatu mu kwesa imihigo
Eugene Muzuka uyobora Akarere ka Huye kabaye aka gatatu mu kwesa imihigo
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo guhabwa ibikombe by'ishimwe
Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo guhabwa ibikombe by’ishimwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

H.E rwose babwire.
n’abayobozi b’utugari banga guha umuntu icyangombwa kitishyurwa ngo nabanze yishyure amafaranga baba barishyiriyeho , bigatuma umuturage atabona ibyangombwa kubera ubukene

tela yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka