Perezida Kagame yatashye CHIC Complex na Kigali Heights

Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 ukuboza 2016, Perezida Kagame yatashye inyubako ya Chic Complex na Kigali Heights.

Ifoto y'Urwibutso nyuma yo gutaha inyubako ya Chic Complex
Ifoto y’Urwibutso nyuma yo gutaha inyubako ya Chic Complex

Chic Complex yubatse mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ahahoze hubatse ishuri rya Eto Muhima iruhande rwa Gare nshya.

Yubatswe n’abacuruzi 56 bibumbiye mu itsinda ryitwa Champion Investiment Corporation (CHIC), yuzura itwaye miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Chic yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 5 Ugushyingo 2016
Chic yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 5 Ugushyingo 2016

Kigali Heights nayo yubatse mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, iteganye n’inyubako ya Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel.

Iyi nyubako izakorerwamo ubucuruzi, imaze imyaka ibiri yubakwa, ikaba yuzuye itwaye miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro inzu ya Kigali Heights
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro inzu ya Kigali Heights

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bacuruzi, yabashimiye ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali ndetse n’Igihugu, ababwira ko nta handi u Rwanda ruzakura inkunga yo kuruteza imbere uretse mu banyarwanda ubwabo.

Yagize ati" Ndabashimira kuba mwarishyize hamwe mugakora igikorwa nk’iki. Iterambere ni uku rigenda riza. Ibikorwa nk’ibi bigomba gukomeza tukaniyubakira aho dutura heza, hajyanye n’ubushobozi bwacu".

Yashimiye aba bashoramari ku ruhare bagaragaza mu iterambere ry'Umujyi wa Kigali n'iry'Igihugu muri rusange
Yashimiye aba bashoramari ku ruhare bagaragaza mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali n’iry’Igihugu muri rusange

Nyuma y’uyu muhango biteganyijwe ko Perezida Kagame abonana n’abikorera ku giti cyabo baturutse mu mpande zose z’Igihugu.

Perezida Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye by'Ubucuruzi bikorerwa muri Kigali Heights
Perezida Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye by’Ubucuruzi bikorerwa muri Kigali Heights
chic ifite imiryango igera ku1000 yakorerwamo ubucuruzi
chic ifite imiryango igera ku1000 yakorerwamo ubucuruzi
Ifoto y'urwibutso bamaze gutaha Inyubako ya Kigali Heights
Ifoto y’urwibutso bamaze gutaha Inyubako ya Kigali Heights
chic yubtse ku buso bwa metero kare 55,000
chic yubtse ku buso bwa metero kare 55,000
ishobora kwakira amamodoka 500 y'abayigana
ishobora kwakira amamodoka 500 y’abayigana
Kigali Height yubatse ku kimihurura mu Karere ka Gasabo iteganye na Kigali Convention Center
Kigali Height yubatse ku kimihurura mu Karere ka Gasabo iteganye na Kigali Convention Center
Yubatse ku butaka bungana na metero kare 12,750
Yubatse ku butaka bungana na metero kare 12,750
Izakorerwamo ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi birimo, ama banki, ama pharmacy , coffe shop n'izindi
Izakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo, ama banki, ama pharmacy , coffe shop n’izindi
Perezida Kagame yanatashye inyubako ya Kigali Heights
Perezida Kagame yanatashye inyubako ya Kigali Heights
Chic Complex yubatse mu Mujyi wa Kigali rwagati
Chic Complex yubatse mu Mujyi wa Kigali rwagati
Kigali Height yubatse ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo
Kigali Height yubatse ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Njye imyaka yose sinigeze mbona umutegetsi nkuyu muri Afurika yose ndetse no ku isi. Rwose afite ubwenge nubushishozi gatozi kandi karemano. Yemwe banyarwanda twese tuzamugwe inyuma ! Ndasaba abanyarwanda twese kureba aho twavuye naho tugeze maze dusabe imana ikomeze iturindire Perezida wacu kandi akomeze aduteze imbere indi myaka 20 iri imbere ! Muribaza aho tuzaba tugeze ,i Burayi ndakurahiye...ndetse njye mbabwire nabaye i Burayi na za Amerika aliko inyubako nkizi si iza hantu hose His EXCELLENCE mukomere cyane kandi mukomeze muduteze imbere kuko abandi bategetsi babaye abamatiku nibida byabo binini byatugejeje ku byago bya jenoside Turabizeye kandi EXCELLENCE turabasabira

Rutishereka yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Urwanda ruraryoshye ruracyeye bariya barusebya babona ibyiza turi kugeraho bikabatungura bakarwara bakabura icyo bavuga bakarusebya twiyubakire igihugu bageraho babure icyo bavuga ibyiza biragaraza baravuga hataraza imihandayo mukirere murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

turamukunda kandi tuzahora tumukunda , Paul kagame President amaze kutugeza kuri byinshi ni umuyobozi mwiza yaturemyemo ikizere , impanuro zo gukora cyane kwishyira hamwe abanyarwanda tumubera imfura turamwuvira, iterambere ry’igihugu cyacu rirambye , Thank you our President

karenzi yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Rwanda Oyeee👏👏👏👏👏

jdjdj yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Haleluya!! Muzehe wacu, bravo!!!!

wow yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

uyu musaza ni uwabanyarwanda ndakurahiye ntawundi dukeneye ureke za mburagasani zinterahamwe ziza ngo zishaka kuyobora abanyarwanda ikiri abo ba nahimana nabandi ubu se bagarutse murwanda ntibahayoberwa koko uretse iturufu yamacakubiri bagendana ark abanyarwanda baribohoye bamenye ubwenge nugukorera imbere turamusgaka kagame 2017

semanza yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Uwu President P.Kagame n’igisubizo kubanya Rwanda, Imana imuhe kuramba caaane, imurinde, sind umunyarwanda ariko ivyakora nivyagaciro kanini

Kenny yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

imvugo niyo ngiro HE Kagame uri impano yabanyarwanda twahaye uwiteka akomeze akugende imbere iteka niteka dutegereje ko wongera kutuboyora 2017 itinze kugera

karangwa yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

komeza imihigo wanda nziza rwanda yacu KAGAME wacu tuzakugwa inyuma imvugo niyo ngiro

karangwa yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ariko ubundi ibigarasha byirirwa bivuga ubusa mu myaka mirongo ine irenga byayoboye u Rwanda, byageze kuki?

Congz to Kagame nad hi team. Murakora tuzabagwa inyuma. Imisoro itangwa n’ abaturage aho ijya turahabona.

Kabalisa yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka