Perezida Kagame yatangiye inshingano yahawe na Afurika yunze ubumwe

Mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe iherutse kubera mu Rwanda muri Nyakanga 2016, Perezida Kagame yahawe inshingano zo kuvugurura komisiyo y’uyu muryango.

Perezida Kagame n'impuguke icyenda zizamufasha kuvugurura komisiyo ya Afurika yunze ubumwe
Perezida Kagame n’impuguke icyenda zizamufasha kuvugurura komisiyo ya Afurika yunze ubumwe

Mu rwego rwo gutangira gushyira mu bikorwa izo nshingano,Perezida Kagame yahuye bwa mbere n’itsinda ry’impuguke icyenda yahisemo zizamufasha muri urwo rugendo,bakaba bahuriye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira 2016.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, yatangaje ko iri tsinda ryahuye na Perezida Kagame, rigizwe n’ inzobere mu bukungu, muri politiki, mu bucuruzi ndetse no gukemura amakimbirane.

Ibizava mu biganiro by’izo mpuguke, Perezida Kagame azabimurikira Inama y’abayobozi b’ibihugu, mu nama ya 28 ya Afurika yunze ubumwe iteganyijwe mu kwezi kwa Mutarama 2017, i Addis- Abeba muri Ethiopie.

Ibizava muri ibi biganiro bizamurikirwa abayobozi b'ibihugu bya Afurika mu nama ya 28 ya Afurika yunze ubumwe
Ibizava muri ibi biganiro bizamurikirwa abayobozi b’ibihugu bya Afurika mu nama ya 28 ya Afurika yunze ubumwe

Izi mpuguke zigizwe na Dr Donald Kaberuka, Acha Leke, Strive Masiyiwa, Dr.Carlos Lopes, Cristina Duarte, Mariam Mahamat Nour, Vera Songwe, Amina J. Mohammed, na Tito Mboweni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukore ubuvugizi mukarere ka rusizi umurenge wa nzahaha.akagari kanyenji .umudugudu wa gasharu akarere kaduhaye umuriro wamashanyarazi mumudugudu wagasharu ewasa yazanye ibiti icukuza imyobo none amaso yaheze mukirere twarawubuze muturwaneho

Zachee yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

Nibyiza ko africa yunga ubumwe muzehe wacu nagumye ajye mbere ayiyobore

Zachee yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka