Perezida Kagame yashimangiye ko ukwigira kwa Afurika gushoboka

Mu nama ya 29 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko Ibihugu bya Afurika byatangiye kugaragaza ko kwigira kwayo bishoboka.

Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka
Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka

Yabitangaje kuri uyu wa 03 Nyakanga 2017, avuga ko icyo cyizere kigaragazwa no kuba kugeza ubu kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyaratangiye gutanga inkunga igenewe ibikorwa by’uyu muryango, akabona ko ari ikimenyetso kigaragaza ko inzira yo kwigira k’uyu muryango yatangiye.

Mu bisuzumirwa muri iyi nama harimo kurebera hamwe aho amavugururwa yemejwe gukorwa muri AU agashingwa Perezida Kagame ageze, ubufatanye nyabwo bukwiye kuranga ibihugu biri muri uyu muryango no kwemeza ingengo y’imari yawo.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yatangiye ashimira abakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi ba Komisiyo ya AU bagize uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugururwa, avuga ko bagikomeye ku ntego bihaye kandi bunze ubumwe nk’uko byari bimeze mu ntangiriro.

Yanagarutse ku nyungu z’aya mavugurura, aho yavuze ko n’abifuriza uyu mugabane ibyiza, bashobora kugira impamvu zituma baca intege Afurika yigenga kandi ikora ibintu byose mu nzira ikwiye.

Ati “Urugendo rw’aya mavugurura rugizwe n’ubushake bwo kugerageza kurushaho kunoza, kandi tuzakomeza guhana ibitekerezo no gushyira mu bikorwa inama tuzagirwa.”

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi gikwiye kwibandwaho ari ukutemerera ibibazo bya politiki kubangamira uyu mugambi, kuko ubwigenge no kwigira kwa AU ari ingenzi cyane ku mugabane wa Afurika.

Ati “Tugomba kureba kuri aya mavugurura nk’amahirwe ya nyuma yo gufasha AU kwikemurira ibibazo bijyanye n’imari no kubaka icyizere mu baturage dukorera.”

Yakomeje agira ati “Kuba hafi kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize uyu muryango byaratangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu, bigaragaza ko bishoboka.”

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali, ugamije gutera inkunga ibikorwa bya AU, nk’imwe mu nzira yo gutera umugongo gutungwa n’abaterankunga batangaga 76% by’ingengo y’imari ya AU.

Ubu buryo buzatuma Afurika yitunga 100% mu bikorwa bya AU, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro gusa bigakoresha 25%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubuyobozi n’abigenga bakwiye kwicara hamwe bakiga neza uko natwe twabona uburezi bwiza, na Africa ikazagira za kaminuza zikomeye zihiga izindi

Nana yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Mutama dukunda ibyo uvuga nibyo kandi ndagushyigikiye.

Africa irashoboye, bitandukanye n’abatwunvisha ko tutabishobora.

Twizereko abayobozi bose bazabyunva, maze umugabane wose tugahuriza imbaraga hamwe, tukemera notre identité noire kandi tukigirira ikizere

Byose bishobokera abishyize hamwe. Abazungu ntanakimwe baturusha, yewe si nabeza, ni ukogusa badushyize mumutwe ko tudashoboye natwe turabyemera,ariko igihe ni iki cyo kubashyira k’uruhande tugasigara duhuzwa n’ubukera rugendo n’ubucuruzi gusa.

Intambara nizihagarare muri africa, gukorera abazungu na USA ni bigire iherezo maze africa yisubize agaciro.

Bravo, my friend Kagame

Kiiza yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

umusaza tumurinyuma twese nkaba Nyarwanda nakomerezaho

Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 3-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka