Perezida Kagame yasabye abanyamadini kwirinda icyazongera koreka igihugu

Perezida Paul Kagame yashimye abanyamadini uruhare bagize mu kubaka igihugu, nyuma y’uko hari bamwe muri bo bagize uruhare mu gutuma Jenoside ishyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba gukomera mu rugendo barimo ruva mu mateka mabi rugana aheza
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba gukomera mu rugendo barimo ruva mu mateka mabi rugana aheza

Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye amasengesho y’abayobozi yabaye kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2017.

Afatiye ku rugero rw’ubuhamya yigeze kumva ku mwana wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko muri Jenoside na nyuma yaho gato abantu bibazaga aho Imana yari yagiye kandi byari bizwi ko “Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda.”

Yagize ati “Amateka y’Abanyarwanda yagize u Rwanda igihugu kitararwamo n’Imana, irarutinya.”

Yavuze ko kuba abanyamadini bagira uruhare mu isanamitima n’iterambere ry’igihugu muri rusange bidahagije, kuko bafite n’inshingano zo gutuma ibyagezweho bitazasubira inyuma.

Perezida Kagame yavuze ko gushima Imana ari byiza ndetse hagomba no gushimirwa abemera ikabakoresha ibyiza
Perezida Kagame yavuze ko gushima Imana ari byiza ndetse hagomba no gushimirwa abemera ikabakoresha ibyiza

Perezida Kagame yanagarutse ku ruhare rw’abayobozi bakuru mu guha inshingano abakiri bato, avuga ko ari cyo gihe ariko asaba abakiri bato kwiga no kurangwa n’uburere bwiza kugira ngo nibahabwa izo nshingano bazabe bazi akazi kabategereje.

Ati “Kwiga biguha ubumenyi ariko ntibiguha inshingano. Ugomba kubikorera.”

Iri sengesho rikorwa buri mwaka, uyu munsi hizihizwaga imyaka 22 abanyamadini batangiye kurikora.

Amasengesho yaranzwe no'indirimbo zo gushimira Imana
Amasengesho yaranzwe no’indirimbo zo gushimira Imana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza cyane rwose ubwo dufite abayobozi bazi agaciro IMANA ifite mubuyobzi bwigihugu, Imana ibibakomezemo kandi ibahe umugisha.

Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

Nagirango nunganire His Excellency.Nubwo imana yaretse abanyarwanda bakicana muli 1990-1994,ntabwo Imana ari ugutinya Abanyarwanda.Mwibuke GAHINI ajya kwica murumuna we ABEL.Imana yaramubujije aranga,imana iricecekera.Kuva umuntu yaremwa,hashize imyaka 6000,dukurikije Bible Chronology.Guhera kuli GAHINI kugeza uyu munsi,abantu banga KUMVIRA imana.Baricana,biga kurwana,barasambana,barya ruswa,etc...
Abantu bumvira imana,ni bake cyane.Dore IKIBAZO tugomba kwibaza:ESE IMANA IZAKOMEZA KUTWIHORERA?? Dore igisubizo.Imana ifite GAHUNDA yayo ikoreraho.Yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuli uwo munsi,imana izica abantu bose banga kuyumvira,ku buryo kuli uwo munsi,INTUMBI zishwe n’imana zizaba zuzuye isi yose.Ntabwo rero imana yali yahunze u Rwanda hagati ya 1990-1994.Ahubwo yihorera abantu bakicana,bagasambana,bakiba,etc...ariko yashyizeho UMUNSI NTARENGWA izabica bose.
Nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,hazarokoka abantu bake bumvira imana,bature mu isi izahinduka Paradizo.Mwese mujye mutekereza uwo MUNSI uzaba uteye ubwoba nkuko tubisoma muli Yoweli 2:11.Hanyuma muhinduke,aho kwibera mu byisi gusa (shuguri,politike,etc...).Abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana,bose bazicwa kuli uwo munsi kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bizagenda nko ku gihe cya NOWA,ubwo imana yicaga abantu bose bali batuye isi kubera ko batayumviraga.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga imana (Matayo 24:37-39).

KANYAMANZA yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

President wacu turamwemera kbx numubyeyi wabose

Gilbert yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka