Perezida Kagame yasabye abajya kwiga mu mahanga kuzirikana ibihugu bakomokamo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abanyeshuri bava mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bakaba bagiye kwiga muri Amerika, kuzirikana iwabo bakahateza imbere.
Umukuru w’Igihugu yabisabye abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo mu bihugu by’u Rwanda, Sudani y’Epfo, Kongo Kinshasa, Liberia n’u Burundi, bakaba bari bamaze umwaka urenga batorezwa mu Rwanda kujya kwiga muri Amerika, babifashijwemo n’umuryango witwa Bridge2Rwanda.
Yagize ati ”Guhera ubu muratangira gukorera ibihugu cyangwa umugabane wanyu. Ariko mwibuke buri gihe ko u Rwanda ari iwanyu,…aho mwaba hose, icyo mwaba mukora cyose.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje abamenyesha ko mu gihe imiryango yabo ndetse n’ibihugu bakomokamo babagiriye icyizere, na bo bagomba kumva ko bafite inshingano yo kuzagaruka guteza imbere iwabo.
Manirakiza Eric ukomoka i Musanze, akaba azajya kwiga muri “American University of Beirut”, aravuga ko azamenyekanisha u Rwanda iyo agiye kandi ngo akazagaruka ashyira mu bikorwa ubumenyi azaba yahashye muri Amerika.
Mugenzi we Claudette Igiraneza akomeza agira ati ”Hari ibigo nderabuzima mu cyaro bifite imikorere idahwitse, nimbishobora nzagaruka mpindura byinshi bijyanye n’ubuzima.”
Umurundikazi Nicole Kamikazi ugiye kwiga muri Kaminuza ya Cornell, na we ngo ababajwe n’ubukene bwugarije igihugu cye ndetse n’imicungire y’inzego zitandukanye, ku buryo ngo azagaruka azi neza kuvura no kuyobora ibikorwa by’ubuvuzi.
Umuryango Bridge2Rwanda kuri ubu watoje icyiciro cya gatandatu cy’abazajya kwiga muri Amerika, barimo 30 b’Abanyarwanda na 10 bava mu bihugu bindi bya Afurika twavuze.
Umuyobozi Mukuru wa Bridge2Rwanda, Dale Dawson ati ”Batozwa gufashanya no guharanira ejo heza h’ibihugu byabo.”
Mu gihe cy’amezi 16, aba banyeshuri babanza kwigira icyongereza cyo muri Amerika mu Rwanda, imiyoborere ndetse no kumenya Imana.
Yves Iradukunda ushinzwe gufasha abanyeshuri kwitegura imirimo itandukanye, avuga ko umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye ari umuhanga, iyo amenye uburyo bandikira Bridge2Rwanda basaba kwiga muri Amerika, ngo iramutumira akaza akamarana igihe na yo yiga kandi akora ibizamini.
Mu banyeshuri barenga 300 bari babisabye, 40 gusa ni bo babashije gutsinda byose mu gihe cy’amezi 16 ashize.
Andi mafoto:
Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today.
Niba ushaka kureba andi mafoto menshi, kanda HANO.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo muryango ukorera he ? ibindi ukora ni ibiki? address yabo?