Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga mu buryo butemewe

Perezida Kagame yasabye abafite ibikorwa bakorera mu bishanga mu gihugu hose ku buryo butemewe kubikuramo byihuse kugira ngo batangire babibungabunge.

Perezida Kagame mu gikorwa cy'umuganda i Nyandungu
Perezida Kagame mu gikorwa cy’umuganda i Nyandungu

U Rwanda rufite ibishanga 860 bingana hafi na 10.6% by’ubuso bw’u Rwanda, nk’uko ibarura ry’ibishanga ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ryabigaragaje mu 2008.

Izo nizo mpungenge Perezida Kagame aheraho agaragaza ko bidafashwe neza byazagira ingaruka mbi ku gihugu, haba ku mihindagurikire y’ikirere no ku buhinzi muri rusange, nk’uko yabitangarije abari bitabiriye umuganda wo kuri uyu wa gatandatu tarki 24 Kamena 2017.

Yagize ati “Gutunganya ibishanga tugomba kubyitaho kuko bijyana no kuzuzanya k’urusobe rw’ibinyabuzima. Abafite ibikorwa bitandukanye mu bishanga kandi atari ho byagenewe, bagomba kubyimura vuba ibishanga tukabibungabunga.”

Yabitangarije mu muganda yakoreye mu gishanga cya Nyandungu gihuza Akarere ka Gasabo na Kicukiro, aho yifatanyije n’abaturage mu kuhatera ibiti.

Muri aka gace niho hazashyirwa ubusitani bw’icyitegererezo bwa Nyandungu Eco Tourism Park.

Perezida Kagame ari gutera igiti ahazashyirwa Pariki y'Ubukerarugendo butangiza Ikirere Nyandungu Eco Tourism Park.
Perezida Kagame ari gutera igiti ahazashyirwa Pariki y’Ubukerarugendo butangiza Ikirere Nyandungu Eco Tourism Park.

Yavuze kandi no ku gikorwa cy’umuganda, yemeza ko werekana gukorera hamwe kw’Abanyarwanda bagamije iterambere. Ati “.Umuganda ni ikimenyetso cyo gukorera hamwe cyerekana ibyo twageraho byinshi byiza dukoreye hamwe.”

Yavuze ko ibyo kandi bigomba no kujyana no kwicungira umutekano, ku buryo Umunyarwanda abona umwanya wo kwishimira ibyagezweho kandi atekanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ibyo president wacu avuga nibyo natwe tuzamukurikiza tuzamutora 100%

elise maniraho yanditse ku itariki ya: 26-06-2017  →  Musubize

Nzabyemera ari uko mbonye ibyo bashyizemo amafamu (farms)leta ibisubiranye.

fernandel yanditse ku itariki ya: 25-06-2017  →  Musubize

sha mureke twumve impanuro z’umukuru w’igihugu, ushobor gushaka amaramuko uyu munsi ejo nejo bundi ariko ukabauri gusibira inzira urubyaro rwawe, kuko uri kwangiza igihe , ahakavuye umwuka mwiza , ahavuye imvura ukaba uri kuhangiza

manuel yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

twumve impanuro z’umuyobozi ni kunyungu za twese abanyarwanda ndetse n’ahazaza h’abana bacu bagomba kuba mu gihug kiri GREEN kitumagaye

samuel yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

bantu bafite ibishanga ni mubitange niba mushaka ko igihugu cyacu gikomeze kugira imvura ntituzicwe n’amapfa , navuga ntashidikanya ko mwe mutashobora kubibungabunga nkuko leta ibifitiye ubushobozi, mwe mwireba inyung zako kanya ngo mwibagirwe ko no mu myaka iri imbere abana banyu bakeneye kuba mugihugu gitoshye kandi gifite climat nziza

sandra yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

ibishanga bititaweho kuburyo bw’umuhariko (scientifically) twazisanga amapfa nibindi bitwibasiye mu myaka iri imbere tukaba nka za somalia nibindi byashegeshwe ni inzara , ndetse no kumagara (drought)

sandrine yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

buriya abantu bagakwiye kureba kure ikintu rusange kitahewo neza cyera kabaye kigirira abantu bose akamaro kandi kanini kurusha gufatwa n’umuntu umwe ,

sam yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

tureke ibishanga bibungabungwe ni igihugu muri rusange kuko nibwo bizatugirira akamaro kenshi kurusha uko kakakugirira wowe wenyine

samson yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

hari ibikorwa rusange abantu tugomba kubahiriza rwose , ibishanga bifatiye runini igihugu cyose ntukumve ko wowe muntu umwe waziharira kandi zakagiriye abantu benshi akamaro harimo nawe , ibishanga bidufatiye runini

manzi yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka