Perezida Kagame yakiriye Umwami Mohammed VI wa Maroc

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yakiriye Umwami Mohammed VI wa Maroc ugiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.

Perezida Kagame n'Umwami Mohammed VI wa Maroc
Perezida Kagame n’Umwami Mohammed VI wa Maroc

Uruzinduko rw’uyu mwami ruje nyuma y’urwo Perezida Kagame aherutse kugirira mu gihugu cye ku itariki ya 20 Kamena 2016.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI wa Maroc, baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Umwami Mohammed VI akaba aje mu ruzinduko rushimangira umubano mwiza ibihugu bifitanye, aho banateganya mu gihe cya vuba gushyiraho ababihagarariye .

Uruzinduko rw’Umwami Mohammed VI ruzakomereza mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, ndetse biteganyijwe ko azanasura igihugu cya Ethiopie.

Umwami Muhammed VI agera ku Kibuga cy'Indege i Kanombe
Umwami Muhammed VI agera ku Kibuga cy’Indege i Kanombe
Ahabwa Ikaze na Perezida Kagame
Ahabwa Ikaze na Perezida Kagame
Pereziga Kagame aramukanya n'Umwami Muhammed VI
Pereziga Kagame aramukanya n’Umwami Muhammed VI
Bava ku Kibuga cy'Indege i Kanombe bagana aho Bateganyije kwakirira Umwami Muhammed VI
Bava ku Kibuga cy’Indege i Kanombe bagana aho Bateganyije kwakirira Umwami Muhammed VI
Umwami Muhammed VI yataramiwe n'abana bato
Umwami Muhammed VI yataramiwe n’abana bato
Bagiranye ikiganiro
Bagiranye ikiganiro

VIDEO: Uburyo Umwami Mohammed VI wa Maroc yakiriwe ku kibuga cy’indege

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo Ni byiza gutsura umubano

ana yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

Hello.

Which Kind of Projects in economic side could we install in Kigali as investments from Morocco.

[email protected]

Thank you.

Mohamed yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

Umwami Wa Maroc Muhamed Wa Vl Tumwifurije Ikaze Murwi Imisozi Igihumbi

Michel yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka